Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara.
Mu masaha y’ikigoroba, humviswe ubuhamya bw’umutangabuhamya w’imyaka 67 y’amavuko waturutse mu Rwanda. Ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zamurashe isasu ku itako.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yabaye i Karambo mu Gatenga kugeza muri Mata 1994, kandi ko yari azi Twahirwa, cyane ko urugendo rwo kuva mu rugo rumwe ujya mu rundi rwatwaraga iminota 10.
Yavuze ko mbere ya tariki ya 6 Mata 1994, Twahirwa yayoboye Interahamwe mu bikorwa byinshi by’urugomo, akanazigisha imbunda. Kuri uyu mufungwa, yagize ati: “Yitwaga Cyihebe bitewe n’uko yafataga abagore ku ngufu. Umugore wese yashakaga yaramurongoraga.”
Umunyamategeko wunganira abaregera indishyi yasabye uyu mutangabuhamya gutanga ubuhamya ku rupfu rw’umugore wo mu Gatenga witwaga Mukamusangwa Martha ndetse n’umukobwa we Clothilde, asobanura ko Twahirwa yamwishe amurashe isasu mu gitsina, amuziza ko yanze ko baryamana.
Yagize ati: “Twahirwa yigambaga byose, ntacyo yatinyaga kuvuga. Twahirwa yaje yigamba ko yishe Martha, amurashe isasu mu gitsina cye, akamwica n’umwana we.” Uyu Martha yakoranaga na Twahirwa muri Minisiteri yari ishinzwe abakozi, MINITRAP.
Tariki ya 7 Mata 1994 ngo ni bwo Twahirwa yateye urugo rw’uyu mutangabuhamya, maze amubwirira hamwe n’umugabo we ati: “Bene wanyu bose nabamaze mpereye ku murongo.” Mu bo yavuze harimo Martha, ndetse yasobanuye ko yishe n’umwana we kugira ngo atazamubaza aho yashyize nyina.
Abanyamakuru babiri badukurikiranira iyi nkuru mu rukiko bavuze ko ubwo uyu mutangabuhamya yari amaze kuvuga ku rupfu rwa Martha, Twahirwa yabaye nk’ubuze aho akwirwa, “areba impande zombi, yishima mu mutwe”, nyuma afata ikaramu, atangira kwandika.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yabajije uyu mutangabuhamya niba ibyo avuga yarabyiboneye, asubiza ko uyu mufungwa ubwe yabimwibwiriye. Ati: “Imbunda yagendanaga n’inkota iriho amaraso byakoraga iki? Njye naramwiboneye afite amasasu, za gerenade, inkota iriho amaraso ndetse n’imbunda. We ubwe yanyibwiriye abantu yishe. Ikindi mushaka ni iki?”
Umunyamategeko wunganira abaregera indishyi yavuze ko jenoside isobanuye kubanza kwica abagore n’abana, afatira urugero kuri Martha n’umwa we. Ati: “Uburyo Twahirwa yishemo Martha bakoranaga ni igikorwa cy’ubugome ndengakamere kigamije kwangiza ibice ubusanzwe bizwiho gutanga ubuzima.”
Yakomeje asobanura ko Twahirwa yashakaga kurimbura abatutsi. Ati: “Kuba nyuma yo kumwica yarishe umukobwa we witwaga Clothilde avuga ko amwishe kugira ngo atazabaza aho nyina ari, ni igikorwa cy’ubunyamaswa. Kwica umwana biba bigamije kurimbura burundu.”
Uyu mutangabuhamya yigeze kuvuga ko abonye Twahirwa, yamwica urubozo bitewe n’uko yagiriye nabi Abatutsi. Ati: “Nuko nakiriye agakize. Atari ibyo, mbonye Twahirwa namwica mbanje kumwica urubozo, nkabanza nkagenda muca ibice by’umubiri kuko yatugiriye nabi.”
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo, Me Lurquin yabigarutseho, maze uyu mutangabuhamya agira ati: “Yego narabivuze. Nigeze no kubibwira Inkotanyi, nzibwira ko ibyo nabikora ari uko zimpagarikiye kuko bitabaye ibyo Twahirwa yanyica.”
Uyu mutangabuhamya yigeze gutanga ubuhamya mu 2013 no mu 2019. Ubwa mbere yabuhaye ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ubwa kabiri abuha itsinda ryaturutse mu Bubiligi.


