Mukuralinda aremeza ko Prince Kid atitabye ubutabera, hakwitabazwa Interpol

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aravuga ko Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid atitabye ubutabera ngo bumufunge, hakwitabazwa inzego mpuzamahanga zirimo Polisi mpuzamahanga izwi nka ‘Interpol’.

Ishimwe yitabye urubanza rwe mu rukiko rukuru tariki ya 15 Nzeri 2023, araburana, ku ya 13 Ukwakira rumukatira igifungo cy’imyaka itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ntabwo Ishimwe yitabye isomwa ry’urubanza rwe, mu gihe hari amakuru avuga ko iki gikorwa cyabaye mu gihe we n’umugore we, Miss Iradukunda Elsa bari batakibarizwa mu Rwanda.

Urukiko rwari rwahaye Ishimwe amahirwe yo kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30, gusa umunyamategeko umwunganira, Me Emelyne Nyembo kuri uyu wa 13 Ugushyingo yatangaje ko igihe ntarengwa cyageze umukiriya we atamwegereye ngo bajurire.

Mukuralinda mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Max TV, ntabwo yemeje niba Ishimwe ari mu Rwanda cyangwa atarurimo, ariko avuga ko iyo igihe cyo kujurire kirangiye uwakatiwe atarabikora, Polisi imushakisha, yaba ari mu mahanga, hakifashishwa Interpol.

Yagize ati: “Iyo udahari nyine, batangira process yo kugufata. Waba uri mu Rwanda, waba uri hanze, ibihugu byinshi biri muri Interpol! Muri Interpol bakavuga bati ‘Okay, uyu muntu ntabwo yitabye kugira ngo ashyire mu bikorwa igihano yahawe’. Icyo gihe Interpol ifite uko ikora, ikaba yagufata. Iyo muri muri Interpol mwese muba mufitanye amasezerano yo guhererekanya abakurikiranweho ibyaha cyangwa se abatorotse ubutabera, cyangwa se abatarashyize mu bikorwa ibyemezo byafashwe. Urumva ko ku nzego zose, amategeko afite uko abiteganya.”

Ubwo byavugwaga ko Ishimwe ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda, itangazamakuru ryabajije Urwego rw’Ubugenzacyaha niba ruzi aho aherereye, rusubiza ko rutahazi, Urwego rushinzwe igorora na rwo rubajijwe, rusubiza ko ruhamenya kuko rutaragera mu nshingano zarwo. Icyo gihe ntabwo yashoboraga gufungwa kuko yari akiri mu minsi yo gutanga ubujurire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *