Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yirukanye minisitiri w’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sospeter Muhongo nyuma y’aho raporo igaragarije ko ibigo by’ubucukuzi bibeshya imibare.
Mu ijambo rye kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, perezida magufuli yavuze ko uyu mu minisitiri na komiseri we ushinzwe amabuye y’agaciro, Paul Masanja, bakwiye gukurikiranwa kubera kunanirwa kugenzura uru rwego. Uyu komiseri we ntabwo yirukanwe ku mpamvu z’uko perezida Magufuli yari aherutse kumushyira kuri uyu mwanya vuba nk’uko yabitangaje.
“ Ndasaba minisitiri kuva ku mwanya we nubwo ari inshuti yanjye yihariye ”, uwo ni perezida magufuli atangaza icyemezo cye.
Muri Werurwe, perezida magufuli nibwo yatangije iperereza ryaje kugaragaza ko hafashwe kontineri zikoreye toni 15,5 za zahabu mu gihe hari hagaragajwe ko ari toni1,1.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Magufuli kandi yirukanye Umunyamabanga uhoraho ushinzwe ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Justin Ntalikwa amuziza kuba yarabeshye inteko ishinga amategeko ku ngano ya zahabu n’ubutare bwa cooper byafatiwe muri izo kontineri.
Siyagarukiye aho gusa kuko yanagiye mu kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’amabuye y’agaciro cya Tanzania (TMMA) akirukana Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo, Dominick Rwekaza ndetse agasaba ko abakozi b’iki kigo bakorwaho iperereza .
Iyi nkuru dukesha The East African ikaba ivuga ko Tanzania ishobora guhomba akayabo ka miliyoni 620 z’amadolari bitewe n’amabuye yoherezwa hanze bitamenyeshejwe za gasutamo .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


