Igisirikare cy’u Burundi ku wa Kane cyashyinguye Major Gashirahamwe Ernest uheruka kugwa mu mirwano y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Umuhango wo kumushyingura wabereye mu mujyi wa Bujumbura, ukaba warabimburiwe na Misa yo kumusabira.
Abantu bake bo mu muryango we bari mu bemerewe kumushyingura.
Soldat de 1ère Classe Melance Ndikumana uri mu basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba na M23, aheruka gutangaza ko Major Gashirahamwe ari we wari ubayoboye ubwo bavaga iwabo bajya guha umusada Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Gashirahamwe yiciwe muri Kitshanga ku itariki ya 5 Ugushyingo, aho we na bagenzi be bari boherejwe muri misiyo yari yiswe iyo “kurwanya Abanyarwanda.”
Ni misiyo yanaguyemo abandi basirikare benshi b’u Burundi.
Mu minsi ishize amakuru yavugaga ko abasirikare b’u Burundi bari bamaze kumenyekana baguye mu mirwano ya M23 na FARDC babarirwa muri 12, gusa SOS MĂ©dias Burundi yatangaje ko kuva mu byumweru bibiri bishize u Burundi bwari bumaze kwakira imirambo ibarirwa muri 20 y’abasirikare babwo biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru.
Hejuru yabo hariho abandi babarirwa muri 16 umwe mu bakora mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi aheruka kwemeza ko bari mu maboko ya M23.
Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku kuba hari abasirikare bacyo bishwe na M23 cyangwa abo uyu mutwe wafatiye mpiri mu mirwano.
Abafashwe cyangwa abishwe bose bari bambaye impuzankano y’Igisirikare cya RDC (FARDC).
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), Col Floribert Biyereke cyakora aheruka gushinja M23 gushotora Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC muri Congo, aburira uyu mutwe ko nubyongera ziriya ngabo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza.








Amafoto: @SOS Médias Burundi



One Response
Bujumbura: Major Gashirahamwe wivuganwe na M23 yashyinguwe (Amafoto)
awagawe ,abarundi barira batazi nuwaphuye ,mission yo kurwanya abanyarwanda koko ,kisedeke akomeze abashuke yigaramiye kinsasa ,uburundi nabwo bukomeze bumarire abasoda babo muri kongo ,bajya kurira batizi uwaphuye