Gaza: Israel iremeza ko yabonye umurambo w’umusirikare washimuswe na Hamas

Israel iravuga ko ingabo zayo zabonye umurambo w’umugore wa kabiri wafashwe bugwate na Hamas, mu gihe cyo gusaka hafi y’ibitaro bya Al-Shifa muri Gaza. Noa Marciano, umusirikare w’imyaka 19, yari umwe mu bantu bagera kuri 240 bashimuswe n’abarwanyi ba Hamas mu gihe cy’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira, cyahitanye abantu 1200 mu majyepfo ya […]

P. Museveni avuga ko ari gusabwa kwiyongeza indi manda kuko ngo agaragara nk’umusore

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yihanangirije urubyiruko rw’inkumi n’abasore bo muri Uganda abasaba kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge bakamera nkawe akiri muto, bikaba bituma abaturage ngo bahora bamusaba kwiyongeza indi manda kuko ngo agaragara nk’abasore. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 17 Ugushyingo 2023, ubwo yacyeburaga urubyiruko ngo rwirinde ibiyobyabwenge kugirango barusheho kuramba nk’uko nawe […]

Perezida Biden yahaye abakobwa ba Rusesabagina ishimwe

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahaye abakobwa ba Paul Rusesabagina, Carine na AnaĂ ÂŻse Kanimba, ishimwe ryitiriwe Sergei Leonidovich Magnitsky ryo kuba baravuganiye umubyeyi wabo kugeza afunguwe. Nk’uko BBC Gahuza ibisobanura, iri shimwe barishyikirijwe n’intumwa yihariye ya Biden ishinzwe “ibibazo by’abafashwe bugwate”, Lieutenant Colonel (Rtd) Roger Dean Carstens, mu muhango wabereye i […]

Africa’s urbanization summit urges for collaborative action for future cities

f_in5laaqaaqxwe.jpg

The 2023 Africa’s New Cities Summit formally opened in the Rwandan capital, Kigali, Thursday with a call to explore collaborative and innovative solutions to tackle the complexities associated with the continent’s urban growth. The event, co-organized by the Rwanda Development Board (RDB) and the Africa Infrastructure Development Association, serves as a platform for discussing challenges, […]

Imodoka za MONUSCO zari zigiye Kishishe zitambitswe n’abaturage

Uruhererekane rw’imodoka za Monusco ziherekejwe n’ingabo za FARDC zashakaga kwerekeza muri Kishishe, mu birometero 20 uvuye Kibirizi, ariko zitambikwa n’abaturage b’aha Kibirizi kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Ugushyingo, biba ngombwa ko zisubira inyuma mu birindiro bya Rwindi nk’uko bitangazwa n’urubuga libregrandlac.com rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byabaye nyuma y’aho MONUSCO kuri […]

APR FC yirukanye Masabo wari Umunyamabanga Mukuru wayo

Ikipe ya APR FC yamaze gusezerera Masabo Michel wari umaze imyaka irenga itatu ari Umunyamabanga Mukuru wayo. Masabo yari SG wa APR FC kuva ku wa 8 Mutarama 2021, nyuma yo guhabwa izo nshingano azisimbuyeho Lt Col (Rtd) Sekaramba Sylvestre. Kugeza ubu haracyategerejwe kumenya ugomba kumusimbura kuri ziriya nshingano kuko kugeza ubu ataratangazwa.

Urukiko rutegetse ko Manirakiza afungurwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhaye agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogene, rutegeka ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge guhita bumufungura by’agateganyo. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023, akurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru. Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ubushinjacyaha tariki ya 24 Ukwakira bwasobanuye ko icyaha cyahinduriwe inyito, […]

Umuraperi Puff Daddy arashinjwa gufata kungufu

Casandra Ventura wahoze ari umukunzi w’umuraperi Sean Love Combs uzwi nka Puff Daddy yavuze ko uyu muraperi yamuhohotoye mu gihe cy’imyaka icumi anamutoteza mu gihe yari umukunzi we ndetse na mbereho. Kuri uyu wa kane, umuhanzi w’indirimbo R&B, Cassandra Ventura, yareze Sean “Diddy” Combs mu rukiko rw’ikirenga, ashinja uyu muraperi yamusambanyije ku gahato akanamukoresha uburetwa […]

Minembwe: Twirwaneho iravuga ko batewe n’ingabo zitamenyekanye zivuga Ikirundi gusa

f_iw9cpxoaamm-o.jpg

Umutwe wa Twirwaneho uratangaza ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki 16 Ugushyingo 2023 ku isaha ya saa kumi n’imwe, ibiturage bya Minembwe byatewe n’ingabo nyinshi zivuga Ikirundi, hakaba imirwano yagejeje saa munani z’amanywa umutwe wa Mai-Mai Bilozebishambuke, uyobowe na Ngomanzito na wo winjira mu mirwano uje gufasha izo ngabo. Mu itangazo Twirwaneho yashyize ahagaragara […]

AcadĂ©mie du Bayern Munich au Rwanda : des suspects de fixation de l’à¢ge comparaissent devant le tribunal

Le 16 novembre, l’accusation a traduit devant le tribunal primaire de Kicukiro trois suspects accusĂ©s d’avoir truquĂ© l’à¢ge des enfants pour garantir leur admission à  l’AcadĂ©mie du Bayern Munich au Rwanda. Les suspects sont Aristide Karorero, responsable des donnĂ©es du secteur Kinyinya, Leo Nisunzumuremyi, entraà®neur de football, et Marie Rose Rugendoruhire, officier de l’Ă©tat civil […]

Madagascar: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye amatora yabaye

Amatora yarangiye mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu muri Madagascar kuri uyu wa Kane ushize, yabaye nubwo hari umukandida ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi wanze kuyitabira ndetse hakaba imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo mbere y’umunsi w’amatora. Amatora yabaye mu mahoro hamwe n’abashinzwe umutekano mucye mu murwa mukuru Antananarivo ariko abitabiriye gutora babaye bake. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu […]

Rusizi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu n’inka

Abantu batatu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo bapfuye, ubwo imodoka yari itwaye inka barimo yakoreraga impanuka mu karere ka Rusizi. Iyi mpanuka yabereye mu mu Mudugudu wa Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite Plaque RAD335F yagwaga mu mugezi witwa Kadasomwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa […]

Gukuraho Promotion automatique mu banyeshuri byatanze uwuhe musaruro mu burezi bw’u Rwanda?

Hashize igihe kitari kinini kandi kitari gito hakuweho gahunda izwi nka promotion automatique yo kwimura abanyeshuri bava mu mwaka umwe w’amashuri bajya mu wundi nyuma yo gusanga ko bidindiza uburezi. Iyo gahunda yaje gusimbuzwa n’ubundi iyari isanzweho yo gusibiza abanyeshuri batatsinze hakumurwa abafite amanota abibemerera.Ibi rero ngo bikaba byarakanze bamwe mu banyeshuri biraraga bakarushaho gukanguka. […]

Abanyatanzaniya basanga gusaba imbabazi gusa bidahagije ku byo bakorewe n’Abadage

german-apology-tanzania-20231102030340.webp

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yari muri Tanzania, aho yasabye imbabazi zishingiye ku mateka ku mahano yakozwe n’igihugu cye mu gihe cy’ubukoloni bwacyo muri iki gihugu cya Afurika. Steinmeier yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi z’ibyo Abadage bakoreye ba sogokuruza.” ‘Amagambo gusa ntacyo asobanura’ Kwigomeka ku bakoloni kwatangiye ari imyigaragambyo y’abakene ariko […]

Titi Brown yikije ku mubano yari afitanye na Bamporiki,anavuga uko yahanuriwe ko azafungurwa

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yavuze inzira y’inzitane yahuye nayo haba mbere na nyuma yo gufungirwa i Mageragere, aho afata ibyamubayeho nk’umugambi w’Imana yashakaga ko aba mushya. Kuri uyu wa Kane ubwo Titi Brown yaganiraga na ISIMBITV yavuze uburyo ki gufungwa byatumye ahinduka mushya akaba yaranahakuye ingamba zigera kuri ishatu zizamuhindurira ubuzima.Muri izo […]

Tshisekedi yavuze ku kuba M23 yakwisubiza Goma, asingiza Wazalendo

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yatangaje ko umutwe wa M23 utazigera wongera gufata umujyi wa Goma nk’uko byagenze mu myaka 11 ishize. Mu Ugushyingo 2012 M23 yigaruriye uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iwumarana amezi atatu mbere yo kuwirukanwamo bigizwemo uruhare n’Ingabo za SADC zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye. Kuri ubu imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya […]

Tshisekedi yashimangiye ko RDC ishobora kujya mu ntambara yeruye n’u Rwanda

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushimangira ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara yeruye n’u Rwanda ashinja kugishozaho intambara. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24 na mugenzi we wa RFI, Christophe Boisbouvier. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zirimo n’umwuka mubi umaze […]

Komanda w’ingabo za EAC yazishimiye uko ziri kwitwara mu gihe cy’imirwano ya FARDC na M23

Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, yazishimiye uburyo zikomeje kwitwara mu gihe cy’imirwano y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi yabibwiye ingabo za Kenya ziri mu birindiro bya Kibumba, Kanyamahoro no ku bubiko bw’ibikoresho muri Kibati ku wa […]

Ntabwo intambara yacu yari ukurwana na M23, yari iyo guhiga Abatutsi: Colonel Yusto Kanyove

Lieutenant Colonel Yusto Kanyove uherutse gutoroka igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yatangaje ko intambara yabo itari iyo kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ahubwo ko yari iyo guhiga no gusahura Abatutsi. Tariki ya 9 Ugushyingo 2023 ni bwo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Yusto yatorotse, abiyungaho. Ati: “Lt Col. Yusto […]

Bamporiki Edouard aherutse guha Titi Brown ubutumwa

Ishimwe Thierry wamamaye mu kubyina nka Titi Brown, yahishuje ijambo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yamubwiye tariki ya 10 Ugushyingo 2023, ubwo yasohokaga mu igororero (gereza). Ishimwe yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere nyuma y’imyaka 2 […]

Bujumbura: Major Gashirahamwe wivuganwe na M23 yashyinguwe (Amafoto)

20231117_032332.jpg

Igisirikare cy’u Burundi ku wa Kane cyashyinguye Major Gashirahamwe Ernest uheruka kugwa mu mirwano y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23. Umuhango wo kumushyingura wabereye mu mujyi wa Bujumbura, ukaba warabimburiwe na Misa yo kumusabira. Abantu bake bo mu muryango we bari mu bemerewe kumushyingura. Soldat de 1ère Classe Melance Ndikumana uri […]

Se wa Jovia Mutesi yise umwami ugiye kumubera umukwe umubumbyi

Umubyeyi wa Jovia Mutesi ugiye kuba umwamikazi wa Busoga, mu buryo busa no gushyenga, yise umukwe we, Umwami Gabula Nadiope IV, umubumbyi w’amatafari. Uyu musaza witwa Stanley Bayoole yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri NTV kuri uyu wa 16 Ugushyingo mu gihe Mutesi n’uyu mwami wa Busoga bitegura gushyingirwa tariki ya 18 Ugushyingo 2023. Bayoole yagize […]

Kenya:Gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti yemejwe

Kuri uyu wa kane, inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje kohereza abapolisi igihumbi muri Haiti, kugirango bajye guhagarika akajagari n’ihohoterwa ry’agatsiko k’amabandi n’abahezanguni bazengereje abaturage.Akaba ari mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bushyigikiwe n’umuryango w’abibumbye(UN). Ni mu gihe Intara nto ya Karayibe yibasiwe n’ihohoterwa ry’agatsiko rigenzura 80% by’umurwa mukuru, aho umubare w’ibyaha bikomeye ugera ku rwego rwo […]

Malawi yahagaritse ingendo zose zo mu mahanga ku bakozi ba leta barimo perezida

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse ingendo zose zo mu mahanga ku bakozi ba leta barimo we ubwe n’abaminisitiri. Mu kiganiro kuri televiziyo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida Chakwera yategetse abaminisitiri bose, ubu bari hanze y’igihugu, gusubira mu rugo. Yavuze ko iryo hagarikwa rizakurikizwa mu gihe gisigaye cy’umwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Werurwe, […]