Imodoka za MONUSCO zari zigiye Kishishe zitambitswe n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Uruhererekane rw’imodoka za Monusco ziherekejwe n’ingabo za FARDC zashakaga kwerekeza muri Kishishe, mu birometero 20 uvuye Kibirizi, ariko zitambikwa n’abaturage b’aha Kibirizi kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Ugushyingo, biba ngombwa ko zisubira inyuma mu birindiro bya Rwindi nk’uko bitangazwa n’urubuga libregrandlac.com rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi byabaye nyuma y’aho MONUSCO kuri uyu wa Gatatu ushize yari yashyize ahagaragara ubutumwa bugenewe abaturage bo mu Mujyi wa Beni bubamenyesha ko hari uruhererekane rw’amakamyo yabo yagombaga kuva i Kasindi, ku mupaka wa Uganda, ku itariki 15 Ugushyingo, yerekeza mu Mujyi wa Beni, mu gace ka Boikene, ahari bimwe mu birindiro byayo.

MONUSCO muri iryo tangazo yavugagagamo ko izo modoka zagombaga kuba zijyanye ibikoresho byo gufasha ingabo zayo zo mu mutwe wa FIB (Force de la Brigade d’Intervention) kandi yabimenyesheje FARDC.

Ibi ni nyuma y’umwuka mubi umaze igihe hagati ya MONUSCO n’Abanyekongo bamaze igihe bifuza ko ibavira mu gihugu kuko babona mu myaka ihamaze ntacyo yamariye ndetse akaba atari ubwa mbere imodoka zabo zaba zigabweho igitero n’abaturage.

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2023, abaturage batatu bishwe barashwe nyuma yo kugaba igitero ku modoka za MONUSCO mu majyaruguru ya Goma ubwo zari ziturutse mu kazi muri Kiwanja.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *