Gukuraho Promotion automatique mu banyeshuri byatanze uwuhe musaruro mu burezi bw’u Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Hashize igihe kitari kinini kandi kitari gito hakuweho gahunda izwi nka promotion automatique yo kwimura abanyeshuri bava mu mwaka umwe w’amashuri bajya mu wundi nyuma yo gusanga ko bidindiza uburezi.

Iyo gahunda yaje gusimbuzwa n’ubundi iyari isanzweho yo gusibiza abanyeshuri batatsinze hakumurwa abafite amanota abibemerera.Ibi rero ngo bikaba byarakanze bamwe mu banyeshuri biraraga bakarushaho gukanguka.

Ibi kandi ngo byanatumye inzego zibishinzwe zishyiraho ingamba zo gutuma abasibiye barushaho gucengerwa n’ibyo biga.Ni icyemezo kandi abarezi bavuga ko cyatumye haba impinduka mu myigire y’abanyeshuri.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bari 24.6%, mu gihe abimukiye mu bindi byiciro bari 68.30% na ho abandi 7.10% bataye ishuri.

Mu cyiciro rusange abasibiye bari 14% mu gihe abimukiye mu yindi myaka bari 73.50% na ho 12.50% icyo gihe bavuye mu ishuri.Abo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye hari hasibiye 4%, himuka 89.30% mu gihe 6.40% ari bo bataye ishuri.

Kuva hashyirwaho gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda , hagiye hagaragara umubare munini w’abiyandikisha mu mashuri bityo bigatanga icyizere cy’uburezi kuri bose.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rugaragaza ko hari ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry’uburezi. Mu myaka 3 ishize hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 kandi ngo gahunda irakomeje mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucukike mu mashuri, gushaka ibitabo bihagije no gusohora ku isoko ry’umurimo abarimu bashoboye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *