Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse ingendo zose zo mu mahanga ku bakozi ba leta barimo we ubwe n’abaminisitiri.
Mu kiganiro kuri televiziyo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida Chakwera yategetse abaminisitiri bose, ubu bari hanze y’igihugu, gusubira mu rugo.
Yavuze ko iryo hagarikwa rizakurikizwa mu gihe gisigaye cy’umwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Werurwe, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu giherereye muri Afurika y’amajyepfo.
Perezida yagize ati: “Urugendo urwo ari rwo rwose rubonwa nk’aho ari ngombwa kuri buri wese muri kiriya gihe rugomba kugezwa mu biro byanjye kugira ngo mbitangire uburenganzira.”
Chakwera yatangaje kandi ko igabanywa rya kimwe cya kabiri cy’amafaranga ya lisansi yagenewe abaminisitiri n’abayobozi bakuru muri guverinoma nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Muri iki gihe Malawi irimo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyateje ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibura ry’amafaranga y’amadevize.
Kubera ibibazo by’ubukungu, Banki Nkuru ya Malawi mu cyumweru gishize yatangaje ko gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu ho 30% ugereranyije n’amadorari ya Amerika.
Ni ku nshuro ya kabiri Malawi itesha agaciro ifaranga ryayo.
Iriheruka ryabaye muri Gicurasi umwaka ushize ubwo abayobozi barwaniraga kuzamura igabanuka ry’amafaranga y’amahanga ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa no kugabanuka kw’amafaranga aturuka ku itabi ryoherezwa mu mahanga.


