P. Museveni avuga ko ari gusabwa kwiyongeza indi manda kuko ngo agaragara nk’umusore

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yihanangirije urubyiruko rw’inkumi n’abasore bo muri Uganda abasaba kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge bakamera nkawe akiri muto, bikaba bituma abaturage ngo bahora bamusaba kwiyongeza indi manda kuko ngo agaragara nk’abasore.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 17 Ugushyingo 2023, ubwo yacyeburaga urubyiruko ngo rwirinde ibiyobyabwenge kugirango barusheho kuramba nk’uko nawe bimeze.

Museveni wagiye kubutegetsi mu 1986 n’ubu bikaba bitaramenyekana niba azongera kwiyamamaza ku matora ya 2026 , avuga ko kuba yaririnze ubusambanyi , kunywa inzoga no kurya ibiryo byindobanure byamufashije gufata ubutegetsi no kuyobora igihe kirekire.

Ati” Ntabwo nkoresha inzoga cyangwa ibyo bintu bigabanya byangiza umubiri . Nzaba mfite imyaka 80 vuba, ariko urubyiruko ntirushaka kuramba . Iyo nza kuba umunyantege nke, ndwaye, mba ndi mu kagare k’abamugaye.Ntawambuza gukomeza kuyobora nk’umugabo mukuru kuko nduzuye ndakomeye.

Avuga ko yabonye ko inzoga, itabi, n’ibintu byangiza umubiri w’umuntu bityo asaba Abagande kwita ku byo barya no kwirinda ubusambanyi kugirango barambe.

Avuga ko bijyanye n’uburyo abaturage bamubonamo bifuza ko ngo yazongera kuyobora Uganda muri manda itaha.Ibyo byose ngo akaba abikesha kwiyitaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. P. Museveni avuga ko ari gusabwa kwiyongeza indi manda kuko ngo agaragara nk’umusore
    Ndabakunda cyane dukunda amakur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *