Umutwe wa Twirwaneho uratangaza ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki 16 Ugushyingo 2023 ku isaha ya saa kumi n’imwe, ibiturage bya Minembwe byatewe n’ingabo nyinshi zivuga Ikirundi, hakaba imirwano yagejeje saa munani z’amanywa umutwe wa Mai-Mai Bilozebishambuke, uyobowe na Ngomanzito na wo winjira mu mirwano uje gufasha izo ngabo.
Mu itangazo Twirwaneho yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko amakuru imaranye igihe agaragaza ko inyeshyamba za Red-Tabara, zikorana kuva kera na Mai-Mai zavuye mu nkengero za Minembwe hashize amezi menshi kandi ubu zikaba zibarizwa ahitwa Kangovu, Rubuga, Mwite na Rurambo, mu birometero nka 200 uvuye Minembwe. Aya makuru ngo akaba akuraho igitekerezo cy’uko ari Red-Tabara yaba iri inyuma y’icyo gitero.
Andi makuru ariko ngo ateye impungenge bafite, ni uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, hari kajugujugu hatamenyekanye aho ivuye yaguye inshuro ebyiri mu Mudugudu wa Rugezi ufatwa nk’ibirindiro by’imbere bya Mai-Mai (Wazalendo) ya Bilozebishambuke ikunze gutera ibiturage by’Abanyamulenge muri Minembwe.
Twirwaneho mu itangazo ryayo iti ” Iyo kajugujugu ituma habaho gutekereza ko ari ukugemurira izi ngabo nshya zivuga Ikirundi, zikorana na Maimai Bilozebishambuke zikoresha intwaro ziremereye tutigeze twumvana uruhande rwa Mai-Mai no mu ntambara zose zaduhuje,”

Uyu mutwe bivugwa ko washinzwe hagamijwe kurinda Abanyekongo b’Abanyamulenge ibitero bya Mai-Mai, ukomeza usaba MONUSCO kumenya izi ngabo nshya zivuga Ikirundi, aho zavuye ndetse n’impamvu ya kajugujugu ikomeje kugwa mu birindiro bya Mai-Mai.
Hagati aho, ngo mu gihe hategerejwe ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na FARDC bikora akazi kabyo, Twirwaneho izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage b’Abanyamulenge igisa nk’umugambi ugamije kurimbura ubwoko bwabo.


