Gaza: Israel iremeza ko yabonye umurambo w’umusirikare washimuswe na Hamas

Sangiza iyi nkuru

Israel iravuga ko ingabo zayo zabonye umurambo w’umugore wa kabiri wafashwe bugwate na Hamas, mu gihe cyo gusaka hafi y’ibitaro bya Al-Shifa muri Gaza.

Noa Marciano, umusirikare w’imyaka 19, yari umwe mu bantu bagera kuri 240 bashimuswe n’abarwanyi ba Hamas mu gihe cy’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira, cyahitanye abantu 1200 mu majyepfo ya Israel.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ingabo za Israel zagabye ibitero ku bitaro bya Al-Shifa, zizera ko birimo ikigo gitangirwamo amabwiriza cya Hamas, ikintu Hamas yahakanye.

Hagati aho, Loni ivuga ko kubura lisansi bivuze ko itagishoboye kuzana imfashanyo muri Gaza guhera kuri uyu wa Gatanu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa rivuga ko abantu bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara byihuse mu gihe itumba ryegereje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *