Ku munsi w’ejo tariki ya 24 Gicurasi 2017, urukiko rukuru rwa Esipanye rwakatiye umukinnyi Lionel Messi igifungo cy’amezi 21 n’amande angana na Miliyoni zisaga 2 z’Amayero kubera ibyaha byo kutishyura imisoro akurikiranyweho guhera mu mwaka washize wa 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo uyu mukinnyi w’ikirangirire ku isi Messi hamwe na se umubyara Jorge Horacio Messi bagejejwe imbere y’uru rukiko bakurikiranyweho ibyaha byo kurigisa imisoro ku makompanyi ya bo y’ubucuruzi ari ahantu hatandukanye harimo muri Belize, mu Bwongereza, mu Busuwisi ndetse no muri Uruguay .
Uyu mukinnyi w’umusitari mu ikipe ya Barcerona na se umubyara bakurikiranyweho kutishyura imisoro ingana na Miliyoni 4.16 z’Amayero bityo bagahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibintu bitasorewe (Forode), ndetse no gukorana nabi n’inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu.
Kugeza ubu inyungu kuri ibi bikorwa by’ubucuruzi bya Messi ni ibanga bityo no kumenya ayo yunguka kuri buri gikorwa mu byo akora bikaba bigoye kuyimenya ngo umuntu abe yanamenya ayo yinjiza mu gihe runaka.
Uyu mukinnyi amenyereweho gucuruza Danone, Adidas, Pepsi-Cola, Procter , Gamble ndetse n’uruganda rutunganya rukanacuruza ibiribwa ruzwi nka Kuwait Food Company.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gihano cyo gufungwa no gucibwa amande akaba agisangiye na se umubyara kuko na we agiye afitemo imigabane ndetse ukanasanga ari we ubikurikirana umunsi ku wundi mu gihe umuhungu we aba yagiye mu kibuga, ariko ku ruhande rwa se akaba yagabanyirijweho amezi agera kuri 6 kuko we azafungwa amezi 15 gusa ariko bagafatanya kwishyura amande.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


