Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gukora ku mafaranga y’umusahahara w’abasirikare bayo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa AMISOM kugirango ibashe gutumiza ibikomoka kuri peteroli nyuma y’aho muri iki gihugu hari hakomeje kugaragara ikibazo cya lisansi.
Radio RFI iravuga ko leta yamaze gutumiza lisansi kuri miliyoni 12 z’Amayero yavuye muri miliyoni 23 ziherutse gutangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi z’ibirarane by’ibyimishahara y’abasirikare bari muri Somalia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru iravuga ko ibi bigiye gutuma u Burundi bumara ukwezi nta kibazo cya lisansi bufite. U Burundi bukaba bwari bufite ikibazo cya lisansi ahanini bitewe nuko nta mafaranga y’amadovize ahagije bufite.
Izo miliyoni 23 z’Amayero u Burayi buherutse gutanga bwayatanze mu gihe bwari bufitanye ikibazo na leta y’u Burundi batumvikana ku buryo abasirikare bari muri AMISOM bakwiye guhembwa.
Leta yifuzaga ko ayo mafaranga yajya anyura muri banki Nkuru y’u Burundi (BRB), mu gihe Ubumwe bw’u Burayi bwo bwifuzaga ko abasirikare bajya bahembwa amafaranga anyujijwe kuri konti zabo bwite atanyuze kuri leta.
Nyuma impande zombi zaje kumvikana ku kuntu ayo mafaranga yajya yishyurwa, akazajya acishwa kuri konti z’abasirikare yafunguwe muri Banki y’Ubucuruzi y’u Burundi (BANCOBU), ariko leta ikaba itazongera kubona 20% nk’uko byagendaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


