Amatora 2017: RDF yiyemeje gusana amateme 200 n’imihanda mu ntara y’Amajyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera mu ntara y’Amajyaruguru ziyemeje guhanga no gusana ibiraro 200 n’imihanda mu rwego rwo kurinda ko hari ibyabangamira imigendekere myiza y’amatora.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’imisozi miremire, ku buryo usanga bigoranye kuhahanga imihanda, akenshi inakunzwe kwangizwa n’imvura nyinshi ihagwa ndetse n’imiterere muri rusange.

Mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y’amatora muri iyo ntara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke, Isaie Mbonyinshuti asanga hakwiye kugenzurwa imihanda n’amateme yo muri iyo ntara kugirango bitazabangamira imigendekere myiza y’amatora mu gihe byaba byarangiritse.

Mbonyinshuti kandi asanga ibikoresho bizifashishwa mu matora bikwiye kuhagera kare ugereranyije no mu yindi myaka, kuko hari ubwo byabangamirwaga n’imiterere y’iyo mihanda, irimo ubunyerere n’ibindi.

Bidateye kabiri ubwo abanyamakuru bafashwa na komisiyo y’igihugu y’amatora n’inama nkuru y’itangazamakuru, kureba uko abaturage biteguye ayo matora, basubijwe inyuma n’ikibazo cy’umuhanda wangiritse ubwo baganaga mu Murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, nyamara bari bafite imodoka ishobora guhangana n’imihanda ariko itarangiritse cyane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ingabo z’u Rwanda RDF, ziyemeje gukemura ibyo bibazo ku buryo bitazabangamira ayo matora, nkuko bisobanurwa n’Umuyobozi wazo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito.

Agira ati “ Muri gahunda ya Army Week turi kwibanda mu gukora imihanda cyane cyane ibiraro byapfuye ndetse n’imihanda igana ahazabera amatora. “

Abaturage n’abayobozi barasabwa gufasha izo ngabo bazereka ahashobora kuba hari ibikorwaremezo bifite ibibazo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yemeza ko bafatanyije n’uturere tugize iyo ntara biyemeje kugaragaza ahari ibyo bikorwaremezo byabangamira imigendekere myiza y’amatora, kugirango bibashe gusanwa.

Intara y’Amajyaruguru yiyemeje ko abayituye bujuje ibisabwa bazitabira amatora ku kigero cya 100% kandi ko nta mfabusa n’imwe izagaragara muri aya matora muri iyo ntara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *