Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi, ko cyavumbuye ubuhisho bw’intwaro ahitwa Kaseghe, mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, Lt Jules Ngongo, ngo izi ntwaro zaba ari iz’umutwe wa Mai-Mai Mazembe ukorera muri aka gace.
Lt Jules Ngongo yasobanuye ko ubwo buhisho bw’intwaro bwari burimo imbunda zo mu ntoki, imbunda zirasa ibisasu bya rokete ndetse n’amasasu nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yagize ati: “ Igisirikare kimaze kuvumbura ubuhisho bw’intwaro I Lubero, aho twanafatiye ba mai-Mai babiri. Ni nyuma y’iryo tabwa muri yombi twavumbuye ubuhisho bw’intwaro; karachnikov 2, imbunda ya automatique yoroheje, imbunda zirasa rokete 3 n’amasasu 111 ,”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko kuwa 16 Gicurasi, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku yari yahamagariye urubyiruko rwo muri Lubero kwitandukanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho mu rwego rwo kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara muri aka karere.
Abayobozi bo muri iki gice bakaba bavuga ko ibi bibazo by’umutekano mucye biterwa n’imitwe y’inyeshyamba ikorera mu duce tutagerwamo n’igisirikare cya leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


