Amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko hari abasore n’inkumi bagera kuri 31 bapfiriye mu muvundo ubwo bashakaga kwinjira mu gisirikare.
Umushinjacyaha yavuze ko yafunguye iperereza kuri iki cyago ubwo abasore ibihumbi byinshi bamanukaga kuri stade Michel d’Ornano mu ijoro ryo ku wa mbere kugirango batange umyirondoro ibinjiza mu gisirikare.
Abashinzwe umutekano bavuze ko abapfuye bagwiriwe n’abandi bari bari muri stade muri uwo muvundo.Bavuze ko bamwe bagerageje gukingura irembo ngo bacemo mu gihe abandi basimbutse banyura hejuru y’urukuta rwa stade.Uretse aba 31 bapfuye, ngo abandi bagera kuri 147 barakomereka.
Umusore w’imyaka 24 wanze ko izina rye ritangazwa, yabwiye AFP uburyo abantu babyiganaga bashaka kunyura mu irembo maze baragwirirana.Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye yerekana imirambo myinshi muri morgue yumujyi.Abandi berekanye abantu bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Brazzaville.
Iri sanganya ryatumye ubuyobozi bw’Ingabo busohora itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko gahunda yo kwinjiza abantu mu gisirikare yahagaritswe.
Si ubwa mbere muri Congo Brazaville havugwa imfu nk’izi kuko no mu 2011 abantu barindwi bapfiriye mu iserukiramuco ry’umuziki ryabereye i Brazzaville .Si ibyo gusa kuko no mu 1994 nibura abantu 150 bakandagiriwe mu rusengero barapfa biturutse ku muvundo wo guhunga umuyaga.


