Umugore wa Twahirwa yateje umwiryane mu rukiko

Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yateje umwiryane kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023. Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko yahawe umwanya ngo atange ubuhamya. Yabanje gusobanurira imbere y’abacamanza isano afitanye na Twahirwa, ati: “Twahirwa Séraphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe n’amategeko, dufitanye n’abana.” Yasobanuye […]

Umutoza wa Afurika y’Epfo yahishuye icyatumye Amavubi amugarika

Umutoza Hugo Broos wa Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko kuba abakinnyi be batashoboye guhangana n’uburyo bw’imikinire y’Amavubi bwa ‘gipira ndaguteye’ ari byo byatumye ikipe ye itsindwa. Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira ni bwo Afurika y’Epfo yatsinzwe n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wo mu tsinda C wo gushaka itike y’Igikombe […]

Kirehe: Imyaka igiye kuba ine bategereje ingurane z’imitungo yabo

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Mubuga, mu Karere ka Kirehe, baravuga ko mu masambu yabo hubatswemo ibigega bemererwa ingurane ariko ngo bamaze imyaka isaga itatu batarazihabwa, bakaba basaba ko bazihabwa kuko igihe gishize bazitegereje ari kinini. Aba baturage bo mu Murenge wa Musaza bavuga ko imyaka igiye kuba ine mu mirima yabo bahingagamo hubatswe […]

M23 yafashe Mweso, FARDC na FDLR bayabangira ingata

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 wigaruriye Umujyi wa Mweso, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR. Ni imirwano yatangiye ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, ikaba yumvikanyemo intwaro zirimo n’iziremereye. Amakuru y’ifatwa rya Mweso iherereye muri Teritwari ya Masisi yemejwe na Sosiyete Sivile […]

Icyo wamenya ku ngaruka ziterwa no kogosha insya ku mugore

Inkuru yatangajwe na BBC mu kwezi k’Ukwakira 2017 , yagaragaje ko hari byinshi abagore bagomba kumenya ku byerekeye imyanya myibarukiro yabo .Muri ibyo harimo ko kogosha insya bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Dr Jen Gunter ni umuganga w’inzobere mu by’indwara zibasira abagore muri Amerika no muri Canada ufite ubunararibonye bw’imyaka 25. Ni impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’abagore, […]

P.Tshisekedi agiye kwitabira inama iziga ku bibazo by’u Rwanda na DR Congo

Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa DRC, Tshisekedi, azerekeza i Arusha, muri Tanzaniya, inama idasanzwe y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi nama izibanda ahanini ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’ubushyamirane bukomeje hagati ya leta ya Kinshasa n’iy’ u Rwanda. Ni mu gihe Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byubaka […]

Burundi: Udafite kuva ku mafaranga 50,000 kugeza ku 300,000 ntabona aho arara muri Gereza ya Rutana

Imfungwa nshya muri Gereza Nkuru ya Rutana (mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Burundi) zitegekwa kwishyura amafaranga ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 300.000 y’Amarundi kuri buri muntu kugira ngo zibone aho kurara. Abayobozi b’imfungwa ni bo basaba bagenzi babo bafunganwe kwishyura aya mafaranga. Amakuru aturuka muri Gereza ya Rutana avuga ko abayobozi ba gereza basaba ko […]

The DRC signs the disengagement plan which should lead to the withdrawal of MONUSCO

The government of the DRC and MONUSCO signed this Tuesday, November 21 in Kinshasa, the disengagement plan which should lead to the withdrawal of the UN Mission on Congolese soil. This plan will be implemented jointly with the support of national technical partners and UN Agencies, Funds and Programs. The MONUSCO disengagement agreements were signed […]

Congo:Abagera kuri 37 bapfiriye mu mubyigano bashaka kwinjira mu gisirikare

Amakuru agera mu bitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko hari abasore n’inkumi bagera kuri 31 bapfiriye mu muvundo ubwo bashakaga kwinjira mu gisirikare. Umushinjacyaha yavuze ko yafunguye iperereza kuri iki cyago ubwo abasore ibihumbi byinshi bamanukaga kuri stade Michel d’Ornano mu ijoro ryo ku wa mbere kugirango batange umyirondoro ibinjiza mu gisirikare. Abashinzwe umutekano bavuze ko abapfuye […]

Biteye isoni kubwira Isi ko u Rwanda ruri kudukubita: Christian Mwando

Umunyapolitiki Christian Mwando Nsimba yatangaje ko biteye isoni kuba Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, azenguruka Isi, avuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23. Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 ubwo Mwando yari mu bikorwa byo kwamamaza Moà¯se Katumbi, umukandida ku mwanya wa Perezida, mu […]

U Bushinwa burashinjwa gufunga no gusenya imisigiti y’Abayisilamu

Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW)iravuga ko u Bushinwa burimo gufunga no gusenya imisigiti cyangwa gushyiramo ibindi bikorwa bidafite aho bihuriye no gusenga. HRW yavuze ko ibi biri mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo gukumira idini rya Islamu mu Bushinwa. Mu Bushinwa, igihugu ubundi kitemera Imana ariko kivuga ko cyemera ubwisanzure bw’amadini, […]

La directrice du renseignement américain s’est entretenue avec Kagame sur la crise sécuritaire en RDC

La directrice du renseignement national de la Maison Blanche, Avril Haines, s’est entretenue avec les présidents Paul Kagame et Félix Tshisekedi sur la crise sécuritaire dans l’est de la République démocratique du Congo, les 19 et 20 novembre. Haines a rencontré le président rwandais Kagame et le président congolais Tshisekedi «  pour obtenir des engagements […]

Ingabo za RDC zongeye guta ‘intwaro nyinshi’ ku rugamba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC n’indi mitwe, zataye muri Karenga na Kilolirwe izindi ntwaro nyinshi mu gitondo cy’uyu wa 22 Ugushyingo 2023. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu masaa kumi n’ebyiri y’iki gitondo iri huriro ry’ingabo ryagabye igitero muri utu duce […]

Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga muri Sudani igiye kwimukira mu Rwanda

Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga (UMST) i Khartoum, muri Sudani, irateganya kwimukira mu Rwanda kugira ngo ihe abanyeshuri bayo ibyiringiro n’amahirwe ya kabiri yo kurangiza amasomo yabo. Ubuyobozi bwa UMST bwatangaje ko abanyeshuri barenga 7000 bari barahejejwe mu ngo kubera ikibazo cy’umutekano muri Sudani bazimurirwa buhoro buhoro mu Rwanda kugira ngo barangize amasomo yabo. Mu kiganiro cyihariye […]

Ni bwo ntangiye inkuru zivuga amakosa y’abakomeye: Manirakiza

Umunyamakuru Manirakiza Théogène wa Ukwezi Media Group yatangaje ko nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, ari bwo agiye gutangira gukora inkuru z’ubuvugizi, zirimo izigaragaza amakosa y’abakomeye. Ibi yabivuze asubiza abibazaga niba arahagarika umwuga w’itangazamakuru bitewe n’uko yakurikiranwe n’inzego z’ubutabera, ashinjwa icyaha cya ruswa cyaje guhindurwa icyo gukangisha gusebanya, bifite aho bihurira na wo. Uyu munyamakuru, tariki ya […]

Raporo inenga Leta y’u Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana

Raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) inenga ubutegetsi bw’u Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023. Uru rubanza rwari rukomeje kuri uyu wa 21 Ugushyingo, humvwa abatangabuhamya batandukanye, humvwa raporo y’uyu muryango yigeze kunyura kuri Flash Africa. […]

M23 yise ‘amahomvu’ itangazo rya FARDC risaba abasirikare bayo guca umubano na FDLR

Umutwe wa M23 watangaje ko nta gaciro wigeze uha itangazo ry’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abasirikare bacyo guca umubano na FDLR, ubyita ‘amahomvu’. Mu ijoro ryakeye ni bwo FARDC biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yasabye abasirikare bose ku rwego rwose bariho ko babujijwe gutangiza cyangwa gukomeza kugira aho ari […]

Umuyobozi wa Hamas aravuga ko benda kugera ku masezerano yo guhagarika intambara

Umuyobozi wa Hamas aravuga ko uyu mutwe uri hafi kugirana amasezerano y’amahoro na Israel , bigatuma haba ibyiringiro by’ihagarara ry’imirwano ibera muri Gaza ndetse kurekura imbohe zashimuswe n’uyu mutwe. Ku ruhande rwayo, Israel ntacyo yatangaje, mu gihe Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yavuze ko igihugu cye kitazahagarika imirwano kugeza igihe imbohe zisubijwe mu rugo. Igihugu cya […]