Kirehe: Imyaka igiye kuba ine bategereje ingurane z’imitungo yabo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Mubuga, mu Karere ka Kirehe, baravuga ko mu masambu yabo hubatswemo ibigega bemererwa ingurane ariko ngo bamaze imyaka isaga itatu batarazihabwa, bakaba basaba ko bazihabwa kuko igihe gishize bazitegereje ari kinini.

Aba baturage bo mu Murenge wa Musaza bavuga ko imyaka igiye kuba ine mu mirima yabo bahingagamo hubatswe ibigega by’amazi ndetse na za robine, ngo icyo gihe byubakwamo bemerewe ingurane ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere.

Iki kibazo bakigejeje ku Umuvunyi ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere bemererwa guhita bazihabwa ariko ngo kuva icyo gihe ntacyo barabona.

Rangira Bruno uyobora Akarere ka Kirehe, avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakimenye ariko ngo impamvu batinze kubona ingurane ari uko dosiye zabo zari zarabuze bityo ko hashyizweho gahunda y’uko babafasha zikaboneka maze bagahabwa amafaranga yabo y’ingurane bitarenze mu kwezi gutaha nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Yagize ati “turimo turabikurikirana, ni abaturage umunani bari basigaye badahawe ingurane, ikibazo cyabaye nuko dosiye zabo zabuze ariko twashyizeho uburyo bwo kongera kuzikora kandi turizera ko bizaba byarangiye mu mpera z’ukwezi gutaha nabo babe babonye amafaranga yabo”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *