Umuyobozi wa Hamas aravuga ko uyu mutwe uri hafi kugirana amasezerano y’amahoro na Israel , bigatuma haba ibyiringiro by’ihagarara ry’imirwano ibera muri Gaza ndetse kurekura imbohe zashimuswe n’uyu mutwe.
Ku ruhande rwayo, Israel ntacyo yatangaje, mu gihe Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yavuze ko igihugu cye kitazahagarika imirwano kugeza igihe imbohe zisubijwe mu rugo.
Igihugu cya Qatar nk’umuhuza muri aya makimbirane, ivuga ko ibiganiro bigeze ku cyiciro gikomeye ariko kigoye cyo kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano kuva amakimbirane yatangira.
Kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko amasezerano ari hafi, White House ivuga ku ihagarikwa ry’agateganyo ry’imirwano kugira ngo imbohe zisohoke neza.
Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge, yafashije koroshya amasezerano yabanje, yahuye n’abayobozi ba Hamas muri Qatar, birushaho gutanga icyizere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Hagati aho, imirwano yo irakomeje muri Gaza, aho Ingabo za Israel zivuga ko zagose Umujyi wa Jabaliya mu majyaruguru.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Gaza ivuga ko abantu 13.300, barimo abana barenga 5.000, bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel kuva intambara yatangira.
Israel yatangiye kugaba ibitero muri Gaza nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bambutse umupaka wo mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, bica abantu 1200 abandi 200 batwarwa bugwate muri Gaza.


