Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga muri Sudani igiye kwimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga (UMST) i Khartoum, muri Sudani, irateganya kwimukira mu Rwanda kugira ngo ihe abanyeshuri bayo ibyiringiro n’amahirwe ya kabiri yo kurangiza amasomo yabo.

Ubuyobozi bwa UMST bwatangaje ko abanyeshuri barenga 7000 bari barahejejwe mu ngo kubera ikibazo cy’umutekano muri Sudani bazimurirwa buhoro buhoro mu Rwanda kugira ngo barangize amasomo yabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Dr. Suzan Homeida, umuyobozi wungirije wa UMST utuye mu Rwanda, yemeje aya makuru, avuga ko imishyikirano ikomeje hagati y’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza, Akanama gashinzwe amashuri makuru mu Rwanda (HEC), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati: “Gahunda ni iyo kwimura campus yacu. N’ubufasha bw’abayobozi muri guverinoma, ubu turi kuganira na HEC kugira ngo turebe ko campus yacu yakwimurwa ”.

Ati: “Ni inzira ifatika, kandi HEC yagiye idushyigikira cyane ukurikije uko ibintu bimeze ubu.”

Inzobere mu kuvura indwara z’amaraso yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza bumaze kumenya amahitamo atatu y’ahashyirwa campus nshya. Ariko yanze gutanga ibisobanuro birambuye kugeza ibiganiro bikomeje birangiye.

Mu kwezi kwa munani nibwo hatangajwe ko abanyasudani barenga 2000 bigaga muri UMST bahawe imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda ngo bakomeze amasomo yabo y’ubuvuzi nyuma y’intambara mu gihugu cyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *