Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa DRC, Tshisekedi, azerekeza i Arusha, muri Tanzaniya, inama idasanzwe y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi nama izibanda ahanini ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’ubushyamirane bukomeje hagati ya leta ya Kinshasa n’iy’ u Rwanda.
Ni mu gihe Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byubaka byibanze ku buryo bwo guhosha imvururu no gushaka umuti w’ibibazo bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama kandi izanagaruka by’umwihariko ku ntambara ya FARDC n’Abarwanyi ba M23 , aho kuri ubu imirwano ikaba ikomeje , aho igisirikare cya RDC gikomeje kugaba ibitero mu duce tubarizwamo M23 ariko nayo ngo ikaba ikomeje kwirwanaho.
Iyi nama ije mu gihe Leta ya Congo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yahaye gasopo abasirikare ba FARDC bazongera gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo,gusa bikaba bikomeje gushidikanywaho.
Impamvu bamwe bagishidikanya kuri iyi ngingo, ni uko abarwanyi b’uyu mutwe bamwe bamaze kujya mu buyobozi bwa FARDC bakaba bari no mu bafata ibyemezo.
Muri iyi nama kandi nibwo hazashyirwaho umuyobozi mushya wa EAC usimbura Perezida Ndayishimiye kuri uwo mwanya ndetse hakazanigwa ku kibazo cy ‘imihindagurire y’ikirere no kwita ku biribwa.


