shaka-importancia-jpg.jpg

Mali: Izamurwa ry’ibendera rya Wagner muri Kidal ryateje urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’icyumweru kirenga Kidal yigaruriwe n’ingabo za Mali bafatanyije n’abacanshuro b’Abarusiya, aba bacanshuro bazamuye ibendera ryabo ku munara w’umujyi. Ikimenyetso bigaragara ko kitashimishije abategetsi ba Mali, bavuga ko ayo makuru atari yo.

Bitandukanye nyamara n’ibyo bamwe mu bakoresha interineti bavuga ku mbuga nkoranyambaga, ibendera rya Wagner koko ryazamuwe rwose muri Kidal nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Videwo yazengurutse imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, itariki22 Ugushyingo, igaragaza ibendera, bigoye kumenyekana neza, rizamurwa n’abagabo babiri muri Kidal, mu majyaruguru ya Mali.

Kuri iryo bendera, ushobora kubona ibirango birimo igihanga, ikimenyetso cy’itsinda rya Wagner.

Nyuma y’amasegonda 40, ikiganza cy’umuzungu kigaragara gikora ikimenyetso, cy’igikumwe n’agahera byerekejwe ku ibendera. Ni ikimenyetso gikunze gukoreshwa n’abakina imikino yo mu mazi bitwa Aba-surfeurs, ariko kiboneka no mu bisirikare by’iburengerazuba, bisobanura, “humura byose ni sawa”.

shaka-importancia-jpg.jpg

Iyi videwo yagaragaye bwa mbere ku muyoboro wa Telegramu wa Wagner Group ku itariki ya 21 Ugushyingo 2023 saa kumi n’imwe (ku isaha ya Paris). Ushobora gusoma mu kirusiya havugwa ngo “ibendera rya Wagner PMC riri kureremba muri centre ya Kidal”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *