Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside nâibyâintambara yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels ko mu mwaka wâ2020 yamutanzeho ubuhamya bumushinja bitewe nâiterabwoba yari yarashyizweho nâuwo yita maneko.
Uyu mugore yagombaga gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ariko si ko byagenze bitewe nâimpaka ndende zaturutse ku kuba yifuzaga kubutangira mu muhezo, abunganira abaregera indishyi nâabashinjacyaha bakifuza ko abutangira mu ruhame.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wâuko uyu mugore wari mu bwoko bwâAbatutsi atangira ubuhamya mu ruhame, aza kumvwa mu masaha yâumugoroba.
Mu buhamya uyu mugore yahaye inzego zishinzwe iperereza, yavugaga ko Twahirwa yamugize umugore ku ngufu (amuteruye), kandi ko yajyaga abakobwa mu rugo rwabo, akabasambanya areba; ibintu ngo byatumye umubano wa bombi uba mubi.
Uyu mugore yasobanuriye urukiko ko yashakanye na Twahirwa mu buryo bwemewe nâamategeko, kandi ko bakoze ibirori bikomeye, byitabiriwe nâabantu benshi. Ati: âTwarabanye mu by’ukuri, ikitarabayeho ni ukujya mu rusengero ariko na byo twabitekerezagaho. [âŠ]N’iyo papa yaza, hari n’abavandimwe banjye bakiriho, mubabajije ntawababwira ko nigeze mfatwa ku ngufu. Njyewe navuze ibitari ibyanjye.â
Umucamanza yabajije umugore wa Twahirwa impamvu mu mwaka wâ2020 yahaye abakoraga iperereza amakuru atandukanye nâayo arimo gutanga, asobanura ko yabanje guterwa ubwoba. Ati: âHari umuntu umwe ukora mu butabera bw’u Rwanda wahoraga antera ubwoba ku buryo bananyoherereje maneko witwa Bosco hafi y’aho ntuye.”
Yakomeje agira ati: âUwo Bosco yananzaniye n’umuntu w’umugabo arambwira ati âuyu ni uw’iwanyu.â Ku munsi ukurikiyeho Bosco yaragarutse arambwira ati âUriya muntu rero ni maneko.â Bukeye uwo mugabo na we witwa Fidele araza arambwira ati âRero hari ubuhamya ugomba gutanga.â Nsubiye inyuma gato, na nimero y’i Kigali igakomeza kumpamagara, imbwira ko ngomba gutanga ubuhamya.”
Uyu mugore yasobanuye ko uwamuhamagaraga amubwira ko agomba gutanga ubuhamya yitwa Agathe. Ati: âNababwiye ko Agathe yampamagaye, ambwira ko ngomba kuza gutanga ubuhamya mu Rwanda. Naje guhamagarwa nâundi mugabo wâubutabera bwâu Rwanda, ambwira ko ngomba gutanga ubuhamya mu Rwanda kandi ngo nintajyayo ntaho nzaba ntandukaniye nâabishe abantu.â Uyu Agathe ari mu bagomba gutanga ubuhamya muri uru rukiko.
Yakomeje asobanura ko yamenyesheje mubyara we ko hari abantu bamusaba kuva muri Kenya, akajya gutanga ubuhamya mu Rwanda, ariko amubwira ko najyayo, azabutanga afungiwe mu igororero (gereza).
Ku kuba yaremeye kujya gutanga ubuhamya muri uru rukiko rwo mu Bubiligi, yasobanuye ko ho yizeye umutekano waho. Yagize ati: “Fidele aza, yambwiye ko ninagera ino [Brussels], nzavuga ibyo bambwiye. Ni byo byatumye ngenda, nkavuga ibyo bashaka, ariko nkumva ningera ino, nzavuga ukuri kuko hari umutekano urenze uwo muri Kenya. Nkaba navuze nti ‘Reka mvuge ubuhamya bwanjye uko buri kuko ndabuzi ku murongo’.”
Umucamanza yamubajije niba azi ibyaha Twahirwa ashinjwa, asubiza ko abyumva ariko avuga ko atigeze abikora. Ati: âNumva bavuga ko ashinjwa jenoside yo mu Rwanda, ariko njye simbyemera.” Na none ati: “Ubu ngubu ubuhamya ntanze nishyize mu biganza by’Imana, nimpfa sinzapfane icyaha cyo kubeshya.”
Umugore wa Twahirwa yasobanuye ko umukobwa we babanaga muri Kenya, ubwo yamenyaga ko mu 2020 yatanze ubuhamya bushinja se, yamwanze, aramusiga kandi ngo kugeza ubu ntabwo azi ahantu aherereye. Yabwiye urukiko ko yabutanze kuko yari yarashyizweho iterabwoba n’uyu Fidele, ariko umukobwa yanze kubyumva.
Ubuhamya umugore wa Twahirwa yatanze butandukanye nâubwo musaza we ndetse nâumugore Twahirwa ashinjwa kubohoza mu gihe cya jenoside batanze mu maburanisha yabanje. Bo basobanuraga ko uyu yateruwe kandi ko atabanaga neza nâumugabo we kubera ko yamusambanyirizaga abakobwa mu maso.
Uyu mutangabuhamya Twahirwa ashinja kubohoza nyuma yo kwica umugabo we, ntabwo yitabiriye iburanisha ryo kuri uyu wa 23 kubera ko ngo ibyo uyu mugore yari atangiye kuvuga ku wa 22 Ugushyingo yumvaga byamusubiza inyuma. Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we, Me Karongozi AndrĂ© Martin wagize ati: “Ntiyifuje kugaruka kuko yumvise ibyo bimushavuje.”
Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, humvwa ubundi buhamya.


