Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bavuga ko ntakizababuza kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama uyu mwaka, nyamara hari abatazi niba bari kuri lisiti y’itora.
Hirya no hino mu gihugu hari kugenzurwa niba abaturage bujuje ibisabwa bibemerera kwitabira ayo matora, bujuje ibyangombwa,birimo kwibona kuri lisiti z’itora, bafite ikarita y’itora ndetse n’indangamuntu.
Mu mitwe ya bamwe mu baturage hari abazi itariki n’ukwezi ayo matora azaberaho, ndetse banavuga ko babukereye, kuko bafite ikarita y’itora , ariko ugasanga bashobora kwibeshya ko bujuje ibyangombwa kandi hari indi ntambwe basigaje gutera ndetse ishobora no kubimisha amahirwe yo gutora.
Abo mu mirenge ya Gashenyi na Cyabingo bemeza ko bujuje ibyangombwa.
Uwitwa Nsabimana Vianney ntarajya kwireba niba ari kuri lisiti y’itora y’uyu mwaka. Gusa afite icyizere ko azatora.
Ati “Umwaka ushize naratoye, mfite ikarita y’itora n’indangamuntu, umunsi wo gutora niwo untindiye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibazo agihuje n’abandi bantu batandukanye barimo n’urubyiruko rwo muri iyo miringe.
Nyirarugo Eliada utuye mu kagari ka Muramba mu murenge wa Cyabingo, uvuga ko atazi imyaka ye ariko ubona ari mu kigero cy’imyaka 80 azi umukandida azatora, ariko nawe hari intambwe ataratera.
Ati “ Nziko tuzatora Perezida wacu,tuzamutora 100%, no kuba nkiriho ni we. Ibyangombwa byanjye bibitse neza, mfite ikarita y’itora mwana wa. Kwireba byo sinabikoze, ariko ubushize banyemereye gutora.”
Niyonkuru Paul na we utuye mu kagari ka Butunzi mu Murenge wa Gashenyi, azi ko amatora akozwe uyu munsi yahita yemererwa gutora, ariko nawe ntiyagiye kwireba kuri lisiti y’itora.
Abenshi bemeza ko impamvu batirebye kuri lisiti, ari uko batari babizi bumvaga bihagije, hari n’abavuga ko babura umwanya, ariko mwaganira ukumva batazi n’aho izo lisiti zikosorerwa.
Uwihirwe Emmanuel, w’imyaka 18, ukorera akazi ko gutwara abagenzi ku igare mu murenge wa Gashenyi, ahitwa ku Mashini, ntazi uburyo yareberwa niba ari kuri lisiti yitora.
Aragira ati “ Harya bireba ku kagari, kuri radiyo sinjya mbyumva, numva abantu babiganira gusa. Ndaza kujyayo nanjye ndebe ko bamfite, nzitorere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi Rwizihira Seshoba Aimable atangaza ko ibijyanye n’imyiteguro y’amatora bageze ku kigero cya 90% muri uwo murenge.
Ku bijyanye n’abaturage bafite ibibazo, yemeza ko bagiye kubegera muri iyi minsi bakabikemura. Ndetse ko mu byumweru bibiri bishize yazanye indangamuntu zisaga 690, ku buryo hari bamwe mu bafite icyo kibazo bashobora kuzisanga mu bazikorewe, harimo n’urwo rubyiruko.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yasabye abo baturage kugenzura niba bari kuri lisiti y’itora kuko bishobora kubabuza amahirwe bagenerwa n’itegeko n’amabwiriza agenga amatora.
Ku muturage utarimutse aho yatoreye umwaka ushize, ngo ashobora kuba ari kuri lisiti y’itora, ariko ngo ni ngombwa kujya kureba ko ari kuri iyo lisiti kugirango yizere 100% ko ayiriho, bimuhesha n’uburenganzira bwo kuzatora.
Hirya no hino kuri lisiti zisohoka hari bamwe usanga bavuga ko bazibuzeho, abandi amazina yabo yanditse nabi, ku buryo bibimisha ako kanya serivisi basabaga kugeza ubwo urujijo rwagaragayemo rukuweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


