Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 23 Ugushyingo 2023, yatoye itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo.

Itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo rizafasha mu gusaba no guhabwa amakuru n’ibihugu cyangwa imiryango byita cyane ku kurinda amakuru bwite y’abantu kugira ngo ibigo by’ubwikorezi byemere kohereza amakuru mu Rwanda.

Iri tegeko rizoroshya ikusanywa, itangwa, isesengurwa, n’ihererekanywa by’amakuru y’abagenzi mbere y’uko binjira mu gihugu n’ay’amadosiye y’abagenzi hagamijwe kwemererwa kwinjira mu Rwanda, gukumira, gutahura, kugenza no gukurikirana ibyaha by’iterabwoba n’ibyaha biremerereye.



