Ingabo z’Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ntizizongerwa indi manda yo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byagarutsweho mu nama y’abakuru b’ibigu bigize uyu muryango yateraniye I Arusha muri Tanzanzania kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Ugushyingo 2023.
Mu ba bakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama harimo perezida Samia Suluhu wa Tanzania, Salva Kiir, wa Soudan y’Epfo na Evariste Ndayisihimye w’u Burundi mu gihe u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente naho RDC ihagararirwa na Jean Pierre Bemba.
Zimwe mu ngingo nyamikuru zari ku muringo w’ibyigwa harimo uko umutekano ukomeje kubura mu Burasirazuba bwa Congo wabungwabungwa by’umwihariko intambara ihuza FARDC na M23 igahagarikwa.
Abitabiriye iyi nama rero bongeye gushinga agati ku cyifuzo cya RDC cyo kutongeza manda ingabo za EAC ziri muri icyo gihugu nkuko nacyo cyari cyaratanze integuza ko zigomba kuzinga utwangushye mu mpera z’uyu mwaka.
Hemejwe ko izi ngabo zizasimburwa n’iza SADC zizaza muri RDC taliki 08 Ukuboza 2023 .Ni mu gihe mu Cyumweru cyashize impande zombi zasinye amasezerano ashyira akadomo kuri iyo gahunda y’imikoranire.
Muri iyi nama Kandi niho perezida Ndayishimiye yatangiye inkoni y’ubuyobozi aho asimbuwe na Saliva Kiir ku mwanya w’ubuyobozi bwa EAC.Ikindi n’uko Somalia yinjwijwe muri uyu muryango nyuma y’igihe ibisabye.

2 Responses
Bidasubirwaho ingabo za EAC ziri muri RDC ntizizongezwa indi manda
M23fanya kazi sasa. Erega n’ubundi ntibyari byuzuye. Wibazaga rero ingabo za EAC zitarimo iz’u Rwanda bikagucanga. Kandi iyo zibamo nizera ko zari gukemura ibibazo bitajemo SADEC none Rdc yarangije kwimika Wazalendo yirirwa ivuga ngo iri guhiga umututsi. Experience u Rwanda rufite yazana amahoro mu karere none mwaruteye umugongo. Igihe cyose drc yumva ko abavuga ururimi rw’ikunyarwanda atari abantu ba congo na SADEC ntacyo izamara,ntawubuza umwana ujya iwabo kwinjira mu nzu. Mutegereze SADEC namwe mugiye gusoma ku ntango abarundi bamaze iminsi basomaho. Munyaruke. Drc niba mutabashaka mubirukanane n’ubutaka bwabo. Byishwe n’abakoroni igihe bigabanyaga afurika none turi kumarana bicecekeye. Ariko mwabanye neza koko?!nabyo bikeneye kujya kubyiga kaminuza zo mu Burayi n’Amerika koko?!