Byibuze abagororwa 89 nibo batorotse gereza yo muri leta yo mu majyaruguru ya Brazil yitwa Rio Grande de Norte, banyuze mu nzira iri munsi y’ubutaka ya metero 30 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kane.
Nk’uko byatangajwe na guverinoma y’iyi leta, ngo ibi byabereye kuri uyu wa kane mu gitondo muri Gereza ya Pernamirim iri mu murwa mukuru wa Rio Grande de Norte ari wo Natal.
Abagororwa ngo batorotse banyuze mu nzira yo munsi y’ubutaka ya metero zigera muri 30 ituruka muri gereza ikagera hanze y’igipangu cya gereza. Uku gutoroka ngo kukaba ari kw’abantu benshi kubaye mu mateka y’iyi leta nubwo abagera ku icyenda mu bari batorotse bongeye gufatwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru aturuka mu gipolisi nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinua, aravuga ko imodoka ebyiri ndetse na moto byagaragaye hanze ya gereza bifasha abatorotse gucika. Bikaba bivugwa ko abagororwa bari babanje guhindurira imyambaro muri gereza mbere yo gucika kugirango bataza kumenyekana.
Ku ruhande ariko, ngo iyi ni inshuro ya kabiri muri iyi gereza habayeho gutoroka kw’abagororwa nyuma y’abandi 14 batorotse muri Mutarama na none banyuze muri iyo nzira yo munsi y’ubutaka.
Iyi gereza ubusanzwe yemerewe kwakira abagororwa batarenze 436, ariko biravugwa ko yari icumbiye abagororwa 589 ubwo habagaho gutoroka kwa bamwe mu bagororwa.
Ibibazo by’amagereza yo muri Rio Grande de Norte ariko ngo byakunze kutavugwaho rumwe cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo yabereye muri gereza nkuru yo muri iyi leta yitwa Alcacuz yabaye muri Mutarama ikarangira iguyemo abagororwa 26 barashwe mu gihe abasaga 50 bayitorotse.
Itoroka nk’iri ry’abagororwa benshi icya rimwe ryaherukaga kuvugwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho muri uku kwezi turi gusoza abagororwa basaga 4,000 batorotse Gereza ya Makala, nyuma y’iminsi micye hagatoroka abandi basaga 60 muri Gereza ya Kasa-Ngulu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


