Perezida Kagame mu bazitabira European Development Days forum mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi bari mu myiteguro yo kwakira perezida Paul Kagame uteganya kugirira uruzinduko muri iki gihugu, aho azaba yitabiriye inama ngarukamwaka ikomeye ku iterambere ry’u Burayi (European Development Days forum), izaba mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Nk’uko abateguye iyi nama bavuga, iyi nama y’iminsi ibiri izatangira kuwa 07 igasozwa kuwa 08 Kamena, izahuriramo abantu basaga 5,000 bazava mu bihugu 140 n’imiryango 1200.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Impuguke mu by’iterambere zizaturuka hirya no hino mu Burayi zizahurira muri iyi nama zungurane ibitekerezo n’ubunararibonye, bizarushaho guteza imbere ubufatanye bushya no kuzana udushya tw’ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.

Ubwo azaba ari mu Bubiligi, perezida Paul Kagame azanaboneraho guhura n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi n’abandi baturuka mu bihugu by’ibituranyi.
ob 7db8a9 kagame a

Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ikaba yasohoye itangazo rihamagarira Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo kuzahura bagakora urugendo rwo kuzagaragariza perezida Kagame ko bamushyigikiye kuwa Gatatu, itariki 07 Kamena 2017 ku isaha ya saa tatu nk’uko bigaragara mu itangazo ryakomeje kugaragara ku mbuga zitandukanye.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi baherukaga kubonana na perezida Kagame mu 2010 mu kwezi kw’Ukuboza ubwo hari habaye inama nk’iyi ya Europian Development Days ku nshuro ya gatanu.
maxresdefault 3

Icyo gihe yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda bagera ku 2007 n’inshuti z’u Rwanda bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi bahurira I Buruseli.

Perezida kagame yababwiye ko nubwo baba kure y’iwabo, igihugu ari icya bose ndetse n’abasigaye mu rugo, abasaba kurinda indangagaciro z’Abanyarwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *