Muri iyi minsi umubyinnyi Titi Brown afite ubwoba n’igihunga

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi wabigize umwuga Titi Brown nyuma y’uko afunguwe ariko ubushinjacyaha bukaza kujurira, kuri ubu atangaza ko kumva aya makuru y’ijuririrwa byamuteye igihunga n’ihungabana ariko akaba akomeje kwizera ubutabera bw’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jalas, yavuze ko ubusanzwe gufungwa kwe byamuteye ihungabana kuburyo ngo n’ubu akimara kumva ko habayeho kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge byamuteye ubwoba.

Ati”Mbibona bwa mbere nk’uko nakomeje kubivuga, ibintu byo kumfunga byarampungabanyije cyane.Mbibona narongeye ngira ubwoba … Gusa nyuma naricaye nganira n’umunyamategeko wanjye arambwira ati wowe ntugire ikibazo biriya birasanzwe igice kikurega kujurira nta kibazokandi koko nta cyo umutima unshinja.”

Akomeza avuga ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda ko buzongera bugakora akazi kabwo nk’uko yakomeje abivuga ataranafungurwa.Gusa ngo ubwoba n’igihunga ntibyabura.Kugeza ubu uyu musore akomeje ibikorwa bye, bigendanye no kubyina kugirango abone ibimubeshaho n’umuryango we.

Taliki 10 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muri iyi minsi umubyinnyi Titi Brown afite ubwoba n’igihunga
    Ariko muziko amategelo ahana mashya yasohotse abuza gukora influence ku nkiko?
    Mwaretse uwo ngo ni Titi agahangama n’abavugwa ko yahemukiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *