Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017, nibwo Charlie Austin ukinira ikipe ya Southampton yo mu Bwongereza, ari kumwe n’umukunzi we Bianca Austin , bagaragaye muri Barbados mu munezero.
Charlie Austin w’imyaka 27 y’amavuko, yashakanye na Bianca mu mwaka wa 2015, bafitanye umwana umwe Avabella Austin.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo basezeranaga mu mwaka wa 2015, Charlie yagaragaje umunezero afite muri aya magambo “Ni umunsi wa mbere mwiza mu buzima bwanjye, ndagukunda cyane Charlie Austin”.
Charlie Austin, yagiye mu kiruhuko n’umuryango we nyuma yo gusoza shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza “Premier League” ikipe akinira Southampton yasoje irushanwa iri ku mwanya wa 8 n’amanota 46, mu gihe Chelsea yatwaye igikombe yari ifite amanota 93.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com








