U Rwanda rwashyizeho kandida perezida kugira ngo rusahure neza igihugu – Bemba

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu, itariki ya 2 Ukuboza 2023, Jean-Pierre Bemba Gombo, muri mitingi yabereye i Moanda mu Ntara ya Kongo Central yatangaje ko u Rwanda rwashyize umukandida mu matora ya perezida kugira ngo azayobore igihugu.

Perezida w’ishyaka Mouvement de libération du Congo (MLC) akaba n’umwe mu bagize ubuyobozi bw’ihuriro Union sacrée yahamagariye abaturage ba Moanda kwitondera disikuru zo kubareshya z’abakandida yise abanyamahanga nk’uko tubikesha mediacongo.net.

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga mediacongo.net avuga, Jean-Pierre Bemba yahamagariye abaturage bo muri iki gice kuzatora umukandida numero 20, ari we Tshisekedi, kugirango igihugu gikomeze gitere imbere.

Ati: “Uwaduteye, u Rwanda, yashyizeho umukandida perezida kugira ngo asahure neza igihugu … U Rwanda rwabonye ko uretse kudutera n’intwaro, rugomba no gushaka abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika kugira ngo rutere inkunga kwiyamamaza kwabo, bityo birworohere gufata igihugu cyose cya Congo, ”

Hagati aho, Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje gushimangira amatora azaba nk’uko byateganyijwe mu ingengabihe y’amatora ku itariki ya 20 Ukuboza 2023.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rwashyizeho kandida perezida kugira ngo rusahure neza igihugu – Bemba
    DRC murababaje niba ari ko mu bibona. Ngo u Rwanda rwagize gute? Muhame hamwe ahubwo. Uwo mwita uw’i Rwanda ni nawe uzatsinda tu! Erega murwubahe, ariko kuki murwikanga rwabatwaye iki koko? Mbega Minister we, wabeshya abaturage bawe gutyo bakakwemera koko, batobewe se abana babo? Menya ko baguhema. Ibyo mubabwira ni byo bituma mutsindwa. Mukure u Rwanda mu mvugo zanyu. Uzaze ururebe, urugereranye . Ni ubwo ari ruto, ni runini. Our choice: Unity, accountability and thinking big!!? Mwebwe sinzi ibyo ari byo.

  2. U Rwanda rwashyizeho kandida perezida kugira ngo rusahure neza igihugu – Bemba
    DRC murababaje niba ari ko mu bibona. Ngo u Rwanda rwagize gute? Muhame hamwe ahubwo. Uwo mwita uw’i Rwanda ni nawe uzatsinda tu! Erega murwubahe, ariko kuki murwikanga rwabatwaye iki koko? Mbega Minister we, wabeshya abaturage bawe gutyo bakakwemera koko, batobewe se abana babo? Menya ko baguhema. Ibyo mubabwira ni byo bituma mutsindwa. Mukure u Rwanda mu mvugo zanyu. Uzaze ururebe, urugereranye . Ni ubwo ari ruto, ni runini. Our choice: Unity, accountability and thinking big!!? Mwebwe sinzi ibyo ari byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *