Ibigo 8 by’ubuvuzi gakondo birimo Kunga Thearpy na Ijabo Life Center byafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuzima (MoH) yafunze ikigo cya Kunga Therapy n’ibindi bigo birindwi bitanga imiti gakondo, ubuvuzi byuzuzanya, n’ubundi buryo.

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Ukuboza, itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubuzima, ryerekanye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko ibyo bigo bikora ibikorwa bimwe na bimwe binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’ubuzima.

Ibikorwa byateye ifungwa ry’ibyo bigo birimo kwamamaza serivisi n’imiti mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe, no gukorera ahantu hatemerewe gutangirwa serivisi z’ubuvuzi.

Kingo Herbal Medicine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medicinez , Green Vision Nutrition, na Ijabo Life Center ni ibindi bigo byafunzwe muri iki cyemezo cya minisiteri y’ubuzima.

Mu itangazo ryayo, minisiteri yagize iti: “Ubugenzuzi bw’amavuriro yose yo mu gihugu burakomeje kugira ngo abakora mu buvuzi bubahirize amategeko n’amabwiriza.”

Minisiteri y’ubuzima yihanangirije abatanga serivisi z’ubuzima kwirinda ibikorwa bitemewe, kwamamaza serivisi z’ubuvuzi n’imiti, no gukoresha imiti itaratangiwe uburenganzira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *