Musanze:Igiciro cy’ibirayi cyatangiye kungana n’icy’icyayi cya mukaru

Sangiza iyi nkuru

Nyuma gato y’intangiro z’uyu mwaka wa 2023, mu Rwanda hagiye hagaragara itumbagira ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe by’umwihariko ku bijyanye n’ibiribwa birangajwe imbere n’ibirayi.

Nta watinya kuvuga ko byagiye byikuba kabiri ahandi gatatu bijyanye n’isoko umuguzi yabiguriyemo.Ni ibintu byatunguye benshi kuko kumwero wabyo hari abari bamenyereye kubigura ku giciro gito.Ni ukuvuga hagati y’amafaranga 150 na 200.

Mu karere ka Musanze ku gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, igiciro cyari ku mafaranga 1000, hakaba ni bya 800 ku kilo bigendanye n’ubwoko bwabyo uko bugenda burutana mu gukundwa na benshi, ariko hari n’ubwo mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze ikiro cy’ibirayi cyageze ku 1200FRW no hejuru yayo udasize umujyi wa Kigali.

Muri aka Karere rero siko ibintu bikimeze kuko akanyamuneza ni kose ku baguzi kuko usanga ku masoko amwe na mwe ikilo kigura amafaranga wagereranya n’agura icyayi cya mukaru muri za Restaurent zitari ku rwego rwo hejuru.Ni ukuvuga ko ibirayi bizwi ku bwoko bwa Kinigi biri kugura 400FRW mu masoko yo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, mu gihe mu isoko ry’ibiribwa biri kugura hagati ya 400 na 460.

Ibi bije nyuma y’uko hari abaturage bamwe badafite ubushobozi buhagije bari barabivuyeho bakayoboka ibindi biribwa biri ku giciro cyo hasi.Icyakora ubwo ibiciro byazamukaga minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yari yatangaje ko byatewe n’uko umusaruro w’igihembwe cyabanjirije iki turimo warumbye, icyakora yizeza abaturage ko hari ikizere ko mu gikurikiyeho ibiciro bishobora kuzagabanuka.

N’ubwo abaguzi ariko bishimira iri manuka ry’ibiciro ku birayi, abahinzi bo bavuga ko bishobora kubateza igihombo kuko bateye imbuto baguze ku biciro biri hejuru icyakora ngo icyizere basigaranye n’uko bashobora kugurisha byinshi mu gihe gito.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *