Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, waba ushaka kugera kure ukajyana n’abandi — Paul Kagame i Nyanza

Sangiza iyi nkuru

-Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, waba ushaka kugera kure ukajyana n’abandi.

-Iki gikorwa cyatangiye cyo kwiyamamaza ni nacyo cyerekana ko Abanyarwanda bashaka kwihuta.

-Tumaze gutsinda ingamba nyinshi uburenganzira bwa muntu turabwubahiriza, umwanya wacu turashaka kuwushyira mu kubaka igihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n’umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi, mu ijambo yabwiye Abanyenyanza, aho yari akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza nyuma yo gukubuka mu Karere ka Ruhango, aho yahereye yimamamaza nk’uko byari biteganyijwe ko ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda itaha, bitangira kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, nibwo Paul Kagame, kimwe n’abandi bakandida bazaba bahanganye mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama, yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango ahava ajya mu Karere ka Nyanza, ibihumbi by’abaturage bo muri aka karere no mu bice byegeranye bakaba baje kumwakira ari benshi.

DEr
N’abageze mu zabukuru bafashe akabandi baza kwakira Paul Kagame

Yakiriwe n’abaturage b’ingeri zose bari baje ku bwinshi kumugaragariza ko bamushyigikiye muri aya matora y’umukuru w’igihugu, aho intero yari imwe igira iti ‘Murashaka nde? abandi bagasubiza bati ‘Paul Kagame. Ubwo niko ibyapa,amadarapo, ingofero n’imipira byanditseho “Tora Paul Kagame”, byabaga bigaragara hirya no hino.
P5

Mu ijambo rye, Umukandida Kagame yabanje gusuhuza abaturage b’Akarere ka Nyanza, agira ati: “Banyenyanza muraho! Ba Rayon sports muraho!” Abaturage bakoma amashyi y’urufaya bishimira ko azirikana ko hari n’abafana ba Rayon Sports.

DEtRVOaWAAAvuLM

Yakomeje avuga ko iyo ushaka kugera kure wisungana n’abandi, ati: “iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine waba ushaka kugera kure ujyana n’abandi. Ariko twebwe RPF turabishaka byombi. Turashaka kwihuta no kugera kure.”

Yakomeje avuga ko ibyo bisaba gukorera hamwe kandi hakorwa cyane iki gikorwa cyatangiye cyo kwiyamamaza ngo ni nacyo kizerekana ko Abanyarwanda bashaka kwihuta.

Ikizava mu matora turakizi

Umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi yakomeje agira ati: “Muribuka aho twahereye. Byahereye kera igihe cya referandumu. Si mwe mwabisabye se? tujya tubahamagara mukatwitaba, nimwe mwaduhamagaye….igisigaye ni ukugendera hamwe tukagera kure”.

Umukandida, Paul Kagame yakomeje avuga ko n’abatari mu nzira imwe nawe uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Ati: “Tumaze gutsinda ingamba nyinshi, uburenganzira bwa muntu turabwubahiriza. Umwanya wacu turashaka kuwushyira mu kubaka igihugu cyacu.” Aha akaba yasaga nk’ukomoza kuri raporo ya HRW iherutse gusohora ishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu yanamaganwe na Leta y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Dukomeze twubaka igihugu cyacu ku buryo buri Munyarwanda wese; umwana, umugore, umugabo…;ibikorwaremezo bimugeraho. Umwanya wacu njye ndifuza ko tuwukoresha twiyubaka twubaka igihugu cyacu.”

Mu ijambo rye kandi yagarutse ku rubyiruko rw’u Rwanda arwibutsa ko ari rwo mbaraga z’igihugu, avuga ko rugomba gukora, rukiga kandi rukagira umuco rukiteza imbere.

DEtcV2wXUAIXtdi

Yanashimiye kandi abayoboke b’abandi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida wa RPF. Ati: “Nizeye ko namwe tuzafatanya kugera kure kandi ndashima FPR yangiriye ikizere ikantangaho umukandida.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukandida wa RPF, Paul Kagame, kandi ntiyatinye gutebya avuga ku ishyaka azaba ahanganye naryo mu matora, Democratic Green Party of Rwanda, rizaba rihagarariwe n’umukandida, Frank Habineza. Ati: “Abashyigikiye Green Party muri RPF tubarusha green (icyatsi).” Ni mbere yo kongeraho ko nabo bazageraho bakajya muri RPF.

Yasoje ijambo rye yifuriza Abanyenyanza gukomeza gutera imbere.

Imihanda myiza, iterambere ry’umugore mu cyaro, urubyiruko rwahawe amashuri ku buntu, amashanyarazi, amazi meza, amavuriro, ubuzima bwiza, mutuelle de santé n’ibindi, ni bimwe mu byo abaturage b’i Nyanza no mu nkengero zayo bashimira Paul Kagame.

DEtVthXXcAAq6Qv

Mu buhamya bwatanzwe na Mukashema Marie Grace, agira ati: “Ndi umugore usobanutse w’imyaka 50. Ubu ndatuye ndatuje kubera imiyoborere myiza nkesha ubuyobozi bwiza.” Uyu akomeza avuga ko yahoze akennye ariko ubu ashyirwa mu cyiciro cya kane.

Ngo yasubiye mu ishuri afite imyaka 30 yigana n’abana bato abona impamyabushobozi yihangira imirimo, ati: “Ubu ndakirigita ifaranga, Ibyo byose ni ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi na chairman wayo, Paul Kagame”.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 10 ari yo; Nyanza Busasamana, Busoro, Cyabakamyi, Kibirizi, Kigoma, Mukingo, Muyira, Ntyazo, Nyagisozi na Rwabicuma. Ni akarere gatuwe n’abaturage basaga 323,719 nk’uko bigaragazwa n’
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (2012).
AMAFOTO:
P1 P2 1 P3 1 P4 1 P5 1

SENDERI
Umuhanzi Eric Senderi

KI
Christopher ni umwe mu bahanzi bashyigikiye umukandida, Paul Kagame

Kagame 2 Ndayisaba
Amafoto:KT

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *