RDC:Ntidushaka umuyobozi uzita kuri bashiki be gusa’ Kiliziya Gatolika ishaka Perezida mushya

Sangiza iyi nkuru

Idini rya Kiriziya Katolika, Diyoseze( Diocèse) ya Goma, yongeye gutangaza ibyifuzo byabo ku gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo ku byerekeye amatora ateganijwe.

Ibi ba bitangarije abakirisitu babo mu mpera z’icyumweru dusoje bitangazwa na Evàªque Willy Ngumbi hifuzwa ko amatora yazagenda neza.

Ati” Turifuza ko twagira perezida mwiza kandi mushya. Umuntu uzaba azi kwita ku mibereho myiza y’abaturage ba kongo atarobanuye ku bwoko ubwaribwo bwose. Ntabwo twifuza umu perezida uzaza gusa ngo ashake igihaza imifuko ye cangwa ngo yite kuri bashiki be gusa nabo bavukana.”

Ni mu gihe mu minsi yashize Kiliziya Katolika, yatangaje ko itizeye ikizava mu matora ateganijwe kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahanini bavuga ko iriya Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora nta kintu ikora kigaragaza ko barimo kuyategura neza.

Yagize ati: “Ubwose n’iki cya twizeza ko ariya Matora azagenda neza? Nta nakimwe kuko ntibaranagaragariza abanyekongo umubare w’Abantu bazabasha kwitabira Amatora.”

Ku rundi ruhande abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu barakomeje, ni mugihe kandida Moà¯se Katumbi ufite nimero 3 kuri uyu wa Gatandatu yageze i Kinshasa yakirwa n’abantu benshi.Ni mu gihe perezida Félix Tshisekedi we akomeje kwiyamamariza mu Ntara zindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *