Amahirwe y,agahenge kari kitezwe mu ntambara ihuza Israel na Hamas akomeje kuyoyoka.
Ibi byakomojweho na Minisitiri w’intebe wa Qatar yavuze ko gutera ibisasu kwa Israel “kurimo kugabanya amahirwe” yuko habaho akandi gahenge.
Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira ngo habeho agehenge.
Iki gihugu cyo mu Kigobe cy’Abarabu cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku gahenge kamaze icyumweru kabaye mu mpera y’Ugushyingo (11), katumye bamwe mu bashimuswe barekurwa.
Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko “intambara irarimbanyije”.
2023
Yavuze ko mu minsi ya vuba aha ishize, “abaterabwoba ba Hamas babarirwa muri za mirongo” bishyikirije ingabo za Israel, kandi ko bari “barimo gushyira intwaro hasi bakishyikiriza abarwanyi b’intwari bacu”.
Yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’iherezo rya Hamas.”
Avuze ayo magambo mu gihe amakuba ajyanye n’imibereho muri Gaza akomeje guhuhuka.
Ku cyumweru nyuma ya saa sita z’amanywa, ikigo cy’ubuzima cya Gaza kigenzurwa na Hamas cyavuze ko Abanye-Palestine hafi 18,000 ubu bamaze kwicwa.
Mu butumwa bw’amajwi ryahaye igitangazamakuru Al Jazeera, ishami rya gisirikare rya Hamas ryavuze ko agahenge k’igihe gito “kagaragaje kwizerwa kwayo”, kandi ko nta bandi bashimuswe bazarekurwa keretse Israel igiye mu biganiro.
Muri ubwo butumwa, umuvugizi wa Hamas Abu Ubaida yanavuze ko abarwanyi ba Hamas bashenye byuzuye cyangwa by’igice imodoka za gisirikare 180 za Israel ndetse ko bishe “umubare munini” w’abasirikare ba Israel, kandi ko Hamas ikirimo gukubita Israel, kandi “ibigiye kuza birushijeho cyane”.


