Igihugu cy’Ubudage kirashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda ku bwo gufasha Mozambique kwivuna ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado mu gihe cy’imyaka ine.
Katja Keul,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije mu Budage yabigarutseho ubwo yasuraga Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe bya Ansar Al Sunna mu cyumweru gishize.
Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubunararibonye mu gutabara aho rukomeye, aho kuri ubu ibyihebe byambuwe ibice byari byarigaruriwe ndetse n’abaturage bakaba bakomeje gusubizwa mu byabo n’ibikorwa by’iterambere byinshi bikaba byarasubukuwe.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasuraga Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera Mujyi wa Palma, Intara ya Cabo Delgado. Icyo gihe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch.
Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique,Maj Gen Alexis Kagame, yakiriye izo ntumwa ndetse anabasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe kurinda, n’uburyo zikorana n’izindi nzego mu rugamba rwo guhashya iterabwoba burundu.
Minisitiri Katja yavuze ko intego nyamukuru yo gusura Intara ya Cabo Delgado, kwari ukureba aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, uburyo inkunga z’ubutabazi zagize akamaro ndetse n’uko umutekano uhagaze muri ako gace.
Uwo Muyobozi yashimye akazi gakomeye kakozwe n’u Rwanda mu gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara yose ya Cabo Delgado, by’umwihariko mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.


