Kuyobora FERWAFA: Imiryango yo gutanga kandidatire yafunzwe zitanzwe na babiri barimo De Gaulle

Sangiza iyi nkuru

Ku isaha y’i saa tanu z’amanywa, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, niyo yari itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire ku bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA).

Iyo saha yo gufunga imiryango yegereje(saa yine n’iminota 50, 10:50am), Raoul Gisanura yaje imbere wagirango niwe ugiye gutanga kandidatire ku kanama ka Ferwafa kari gashinzwe kwakira izo kandidatire, gusa si we wari uje kuyitanga ahubwo yari aherekeje Mwanafunzi Albert ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa wari witwaje dosiye yo guhatanira uwo mwanya.

Ni ukuvuga ko ako kanama nikamara gusuzuma ibisabwa kagasanga byuzuye, Mwanafunzi yahangana na Nzamwita Vincent De Gaulle wari usanzwe uyobora Ferwafa wamaze gutanga iyo kandidatire kuri uyu wa Gatanu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba nibwo Vincent De Gaulle yashyikirije aka kanama kandidatire ye isaba kwiyamamariza uyu mwanya. Akaba yahise atangaza ko ashaka kureba niba Inteko rusange izongera kumugirira icyizera ikamutorera indi manda, ibyerekeranye n’imigabo n’imigambi akaba azabitangaza nyuma y’uko akanama gashinzwe amatora kamaze kwemeza kandidatire ye, ni ukuvuga ko ashaka kuyobora iri shyirahamwe muri manda ya kabiri.

Amatora yo kwemeza uzayobora iri shyirahamwe muri manda itaha ataganyijwe tariki ya 10 Nzeri 2017.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Ferwafa, Mwanafunzi Albert yatanzwe n’ishyirahamwe riharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagiye gutanga iyo kandidatire aherekejwe n’abari muri iryo huriro rigamije impinduka nk’umuyobozi wa Gasabo FC,Raoul Gisanura, uwa Hope FC, Kanamugire Fidele na John Uwintwari, perezida wa La Jeunesse FC.

Umuvugizi w’iri huriro , Fidele Kamamugire yavuze ko bahisemo Mwanafunzi kuko bamubonamo nk’uzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu mupira wo mu Rwanda.

Nzamwita azatangaza imigabo n’imigambi ye mu gihe yamaze gutangazwa ku bemerewe guhatanira uyu mwanya. Ati “Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kuntora.”

Akanama ka Ferwafa gashinzwe amatora kazatangira gusuzuma dosiye z’abashaka kuyobora Ferwafa hagati y’amatariki 17-22 Nyakanga, ku ya 8 Kanama ishyire ahabona lisiti y’agateganyo y’abujuje ibyangombwa byo guhatana.

Ibijyanye no kwiyamamaza bizatangira tariki ya 14 Kanama bisoze ku ya 9 Nzeri, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’amatora.

Mwanafunzi yari kuri iyi mirimo kuva muri Mutarama 2014, mu gihe na mugenzi we Nzamwita nawe ari muri icyo gihe yatangiriye kuyobora Ferwafa. Icyo gihe Nzamwita yatsinze n’amajwi 19, mu gihe abo bari bahanganye, Ntagungira Celestin bita Abega yagize 13, Munyandamutsa Augustin agira 3, Mbanda Jean agira 1 anganya na Gisanura Raoul wongeye guhatana.

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda hagiye havugwa ibibazo bitandukanye birimo kutagera kure kw’ikipe y’Igihugu Amavubi mu majonjora yagiye yitabira ndetse n’umwuka utari mwiza hagati mu bayobozi ba Ferwafa. Ku buyobozi bwa Nzamwita ariko hari imishinga minini ishyizwe mu bikorwa yazamura siporo y’u Rwanda yagiye itangazwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *