Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, wamaze gufungirwa hafi amayira atatu yose yanyuzwagamo ibicuruzwa by’ibanze ukenera nk’ibiribwa nyuma y’intambara hagati ya M23 na FARDC.
Ayo mayira atatu ni umuhanda Sake-Kilolirwe-Kitshanga-Mwesso, Sake-Mushaki-Masisi na Sake-Karuba-Ngungu.
Muri izi nzira hanyuzwa ibiribwa birimo ibishyimbo, ibirayi, ibinyomoro, ibigori, inyama z’inka n’ibindi bikomoka ku mata bitandukanye, ndetse n’imbaho n’ibindi … biva muri Pinga.
Inzira imwe isigaye na yo kandi itangiye kugorana muri ako karere ni umuhanda wa Sake-Shasha-Minova, nk’uko tubikesha urubuga mediacongo.net.
Aha hava Imboga, ibitoki bishya n’imbuto.
Gusa nk’uko bivugwa, uyu muhanda na wo uragerwa amajanja n’inyeshyamba za M23 zagiye ziwurwaniraho na FARDC mu mpera z’icyumweru gishize hafi ya Shasha.
Uyu muhanda na wo numara gufungwa, bisobanuye ko Umujyi wa Goma ushobora kuzaba utanduknyijwe burundu na Teritwari ya Masisi, yavagamo byinshi mu byo kurya bikenerwa muri uyu mujyi.
Ubwo kandi Teritwari ya Masisi izaba igenzurwa uko yakabaye n’inyeshyamba za M23.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu muri iyi nzira riravuga ko iki kibazo kigenda kirushaho kuba ingorabahizi.
Abatwara abantu bake bafite ubutwari binjira muri kariya karere kigaruriwe bavuga ko bagomba kwishyura imisoro ikabije y’amadolari agera kuri 520 USD kuri buri kamyo ipakiye uko itambutse.


