bb-2.png

Bubanza: Red-Tabara yigambye igitero ivuga ko yiciyemo abasirikare 3 b’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Red-Tabara wigambye kugira uruhare mu mirwano yahuje abarwanyi bawo n’Igisirikare cy’u Burundi mu Ntara ya Bubanza mu ijoro ryo ku Cyumweru uvuga ko wivuganye abasirikare batatu.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 rishyira ku wa Mbere itariki 11 Ukuboza muri Komini ya Gihanga yo mu Ntara ya Bubanza nibwo habereye imirwano yahuriyemo inyeshyamba za Red-Tabara n’Ingabo z’u Burundi.

Ubinyujije kuri konti yawo kuri X, uyu mutwe wa Red-Tabara watangaje ko abasirikare batatu b’u Burundi baguye muri iyi mirwano kandi ikiraro cya Kajeke barwaniyeho cyangiritse. Ni mu gihe ngo ku ruhande rwawo nta muntu wahasize ubuzima.

Nk’uko abaturage ba komini ya Gihanga babitangaza, itsinda ry’abantu bitwaje imbunda batangiye kuzenguruka ikiraro hejuru y’umugezi wa Kajeke guhera mu gicuku. Ahagana mu ma saa cyenda z’urukerera ni bwo imirwano yatangiye hagati y’abasirikare bo muri ako gace n’inyeshyamba.

Umwe mu batangabuhamya wavuganye n’urubuga rwa RPA yagize ati: “Twagize ijoro rikomeye cyane, amasasu menshi yumvikanye. Bivugwa ko hari abantu bashimuswe ku wa Kane muri centre ya Gihanga. Twibwira ko bashakaga ababanza kujya gutata. Iri joro, bari kumwe n’abo bantu. Bari babayoboye ubwo bahuraga n’abasirikare. ”

Igice cy’ikiraro cyubatswe hejuru y’umugezi wa Kajeke cyarangiritse., aho bivugwa ko inyeshyamba zaba zaracyangirije zikoresheje igiturika. Uwabyiboneye ati: “Umutekano warahungabanye kuri Avenue ya 5 i Gihanga, ku kiraro kiri hejuru y’umugezi wa Kajeke. Biragaragara ko bari bafite intego yo kwibasira iki kiraro. Cyaratobowe. ”

bb-2.png

Kuva iyi mirwano yaba, ngo urujya n’uruza kuri icyo kiraro rwarahungabanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ushize, ingabo zakoze igikorwa cyo gusaka mu duce tuhakikije. Abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ubuyobozi bwa Komini Gihanga ntacyo bigeze batangaza kuri aya makuru y’ihungabana ry’umutekano.

Itsinda ry’abanditsi ba RPA ntirwashoboye kubona igisubizo ku buyobozi bwa Gihanga cyangwa kuri Coloneli Floribert Biyereke, umuvugizi w’ingabo z’Uburundi, FNDB. Nta tumanaho ryigeze rikorwa kubyerekeye ihungabana ry’umutekano

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *