Mali:Ingabo za UN zazinze utwangushye nyuma yo gusoza ubutumwa bwazo

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Loni zakoreraga muri Mali ubutumwa bwayo bwarangiye nyuma y’uko igisirikare cyahiritse ubutegetsi cyanzuye ko ihava nyuma y’imyaka icumi iri muri iki gihugu.

Izi ngabo zisanzwe zizwi nka MINISUMA ubutumwa bwazo bwarangiye taliki 11 z’uku kwezi aho ubutegetsi bwatangaje ko n’ubwo imitwe y’iterabwoba itarashira muri kiriya gihugu bazihanganira nayo.

Ubutumwa bwa MINUSMA bwatangiye mu 2013, bukaba bwari bwashyizweho mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba yahungabanyaga umutekano muri icyo gihugu cya Mali.

No nyuma y’uko Mali yari yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mukeya giterwa n’imitwe y’iterabwabo gikomeza kwiyongera kigera no mu bihugu bya Burkina Faso na Niger, bihana imbibi na Mali, ubu bikaba bimaze guhitana ubuzima bw’abasivili babarirwa mu bihumbi, mu gihe ababarirwa muri za Miliyoni bo bahunze bakava mu byabo.

Ubutumwa bwa MINUSMA bwaguyemo abasirikare n’abapolisi 180 muri iyo myaka icumi bwari bumaze, bakaba barapfuye baguye mu bitero by’imitwe yitwaza intwaro, ishamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya Al-Qaà¯da na ‘Islamic State’.

Uwo mubare w’abaguye muri ubwo butumwa bwa UN, utuma MINUSMA ishyirwa ku mwanya wa mbere w’ubutumwa bwa UN bwaguyemo abantu benshi muri iyi myaka ya vuba, bukaba bwari bugizwe n’abasirikare n’abapolisi 15,000 baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *