Myugariro wa AS Kigali wavugwagaho guhohotera umusifuzi Umutoni ntazakurikiranwa

Ishyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko myugariro wa AS Kigali, Jean Bosco Akayezu, atazakurikiranwa mu gihe bivugwa ko yahohoteye umusifuzi Aline Umutoni. Akayezu amaze iminsi agibwaho impaka nyuma y’aho ifoto ye yamamaye cyane igiye ahagaragara akora mu gituza cya Umutoni ubwo yageragezaga kumvisha umusifuzi kutamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera ikosa yari akoreye […]

Nibinaba ngombwa ko mpfa ndabyiteguye: Maj. Willy Ngoma ku bihano yafatiwe na Amerika

Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ku bihano aheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko aniteguye gupfa arwanirira abanye-Congo bakomeje kureganywa. Ku itariki ya 8 Ukuboza ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bantu batandukanye, barimo Major Willy Ngoma. Amerika yamufatiye ibihano imushinja kuba M23 […]

Karasira utizeye ubutabera yigumuye ku rukiko

Uzaramba Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigumuye ku rukiko rumuburanisha arubwira ko atazongera na rimwe gusinya ku mpapuro z’iburanisha, ngo kuko nta butabera arwitezeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukomeje kumuburanisha mu mizi ibyaha akurikiranweho. Ni ibyaha bitandatu […]

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bashimuse Abanyakoreya 2 bica abasirikare 4

Abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bateze igico imodoka za sosiyete ikora ubucukuzi bwa peteroli muri Leta ya Rivers yo mu majyepfo ya Nigeria maze bashimuta abakozi babiri bo muri Koreya y’Epfo bica abasirikare bane. Izi modoka zaguye mu gico kuri uyu wa Kabiri ushize ku muhanda Ahoada-Abua hafi y’umuhanda uva iburasirazuba ugana mu burengerazuba muri iyi […]

Umunyarwenya Nyaxo wari ufungiwe i Burundi yarekuwe

Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, yarekuwe nyuma y’uko yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi. Amakuru avuga ko uyu munyarwenya n’abo bari bafunganywe barekuwe nyuma yo gufungwa bikavugwa ko bazize kutava munzira y’aho umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida Ndayishimiye yanyuraga ubwo barimo bafata amashusho ya Commedy zabo. Bivugwa ko Nyaxo n’itsinda ry’abo bari bafunganywe bafatiwe i […]

Katumbi yasubitse kwiyamamaza i Kananga na Tshikapa nyuma yo kurusimbuka

Kuri uyu wa Gatatu, MoĂ ÂŻse Katumbi, umukandida ku mwanya wa perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), yahagaritse by’agateganyo kwiyamamaza kwe mu mijyi ya Kananga na Tshikapa. Iki cyemezo yagifashe nyuma y’urugomo rwadutse ejo kuwa Kabiri i Muanda, mu Ntara yo Kongo Central, aho yari yagiye kwiyamamariza bikarangira abantu benshi bakomeretse ndetse we akemeza […]

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina cy’umugore?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore abura ububobere mu gitsina haba mbere, mu gihe ndetse na nyuma y’imibonano mpuzabitsina.Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye. Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi […]

Kampala: Urukiko rwakatiye imyaka 105 y’igifungo umusore wishe abakunzi be 4 n’uruhinja

Urukiko Rukuru rwa Kampala kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Ukuboza 2023, rwakatiye uwitwa Musa Musasizi w’imyaka 25, igifungo cy’imyaka 105 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abakobwa bane bari inshuti ze n’uruhinja rw’amezi atatu mu 2021. Musasizi yemeye ko yishe abantu batanu barimo abakobwa bane bari abakunzi be n’uruhinja rwe rw’amezi atatu, ubwicanyi yakoreye […]

U Burundi na Tanzania byahawe hafi miliyoni 700$ yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yemeje inzego zinyuranye z’inguzanyo zifite agaciro ka miliyoni 696.41 z’amadolari agenewe u Burundi na Tanzaniya kugira ngo batangire icyiciro cya kabiri cy’umushinga uhuriweho wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzwi nka Tanzania-Burundi-DR Congo Standard Gauge Railway (SGR). Inkunga ya BAD igamije kubaka kilometero 651 z’umuhanda wa […]

Indorerezi 65 z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigiye koherezwa muri DR Congo

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), itangaza ko igiye kohereza indorerezi zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Indorerezi zayo mu rwego rwo kurushaho guhagarakira amatora ngo azarusheho kugenda neza. Misiyo y’izi ndorerezi nk’uko bivugwa n’uyu muryango wa Afurika izaba igizwe n’Abantu bagera kuri 65 kandi bakazakora igihe kigufi guhera tariki 13/12 kugeza kuri 26/12/23.Ni mu […]

Centrafrica: Igitero ku nkambi ya Wagner cyahitanye abacanshuro 3 b’Abarusiya

Muri Repubulika ya Centrafrica, igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, itariki ya 10 Ukuboza, ku birindiro by’abacanshuro b’Abarusiya mu gace ka Kaga-Bandoro hagati mu burengerazuba bw’igihugu, cyahitanye nibura abacanshuro batatu b’Abarusiya abandi batanu barakomereka. Iyi niyo mibare yatangajwe n’abayobozi bo muri Centrafrica nyuma y’iki gitero bivugwa ko cyakoreshejwemo na drone. […]

CYAMUNARA Y’IMYENDA N’INKWETO IMASORO

cyamunara1.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 29 Ukuboza 2023, Hazagurishwa muri cyamunara imyenda n’inkweto bya caguwa (secondhand clothes and shoes ) bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Cyamunara izabera ahakorera Ishami ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro rishinzwe kurwanya magendu (SI&ID) mu cyanya cy’inganda I Masoro saa tatu za mu gitondo. Abifuza kugura iyo myenda […]

Kigali imbere mu mijyi 10 muri Afurika ifite ba rwiyemezamirimo benshi bashinga business

screenshot_2023-12-13_094544.png

Ku rutonde rw’imijyi 10 yo muri Afurika irimo ba rwiyemezamirimo benshi bari gushinga za business, Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere n’amanota 116,5, ukurikiwe na Abuja (Nigeria) ifite 111.1 na Kampala n’amanota 106.4, mu gihe ku mwanya wa 10 haza Lusaka n’amanota 78.3. Kugira abashoramari bakomeye ndetse na ba rwiyemezamirimo bashinze business zikora […]

M23 yashinje FARDC kwica agahenge Amerika iheruka gutangaza

Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga gutangaza. Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’impande zombi yaba yaramukiye mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yashinje FARDC […]

40% by’ubukungu bwose bw’u Rwanda bwihariwe n’ubuhinzi

Hagaragajwe uko ubuhinzi mu Rwanda bufatwa nk’uruti rw’umugongo ku bukungo bwose bw’igihugu aho usanga bwihariye ijanisha rya 40%. Ibi byagarutsweho na Dr Ndabamenye Telesphore Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB).Uyu muyobozi yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bugomba kwitabwaho kuko bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu, aho bwihariye 40% y’ubukungu bwose bw’Igihugu. Mu nama yabaye […]

Ethiopia: Minisitiri yafashwe ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Ukuboza ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko umunyamabanga wa leta muri Guverinoma ya Ethiopia wari ushinzwe amahoro yirukanwe kandi atabwa muri yombi ashinjwa kuba yarafatanije n’imitwe yigometse ku butegetsi mu gushaka kubuhirika. Iki cyemezo cyo guta muri yombi Taye Dendea, umwe mu bayoboke bakuru b’ishyaka rya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, […]

Aba hafi ya Katumbi baravuga ko habayeho ‘kugerageza kumwicira i Muanda’

Abantu ba hafi y’umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza habayeho kugerageza kumwica. Byabaye ubwo uyu munyapolitiki yari mu gace ka Muanda ho mu ntara ya Congo-Central, aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. MoĂ ÂŻse Katumbi Chapwe ni umwe mu bakandida […]

Les lĂ©gislateurs britanniques votent en faveur d’un nouveau traitĂ© sur la migration avec le Rwanda

Les lĂ©gislateurs britanniques ont votĂ© mardi 12 dĂ©cembre en faveur du nouveau traitĂ© migratoire signĂ© entre leur pays et le Rwanda. SignĂ© le 5 dĂ©cembre à  Kigali par les ministres des Affaires Ă©trangères des deux pays, l’accord vise à  relancer le Partenariat pour la migration et le dĂ©veloppement Ă©conomique (MEDP), jugĂ© illĂ©gal par la Cour […]

Burundi: Abasirikare barenga 500 baba bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare barenga 500 b’iki gihugu baba bafunzwe bazira kwanga gukomeza kurwana intambara y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23. Abo bivugwa ko bafunzwe ni abaheruka gusubizwa mu Burundi nyuma yo kuvanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko hagati yo ku […]

Mali:Ingabo za UN zazinze utwangushye nyuma yo gusoza ubutumwa bwazo

Ingabo za Loni zakoreraga muri Mali ubutumwa bwayo bwarangiye nyuma y’uko igisirikare cyahiritse ubutegetsi cyanzuye ko ihava nyuma y’imyaka icumi iri muri iki gihugu. Izi ngabo zisanzwe zizwi nka MINISUMA ubutumwa bwazo bwarangiye taliki 11 z’uku kwezi aho ubutegetsi bwatangaje ko n’ubwo imitwe y’iterabwoba itarashira muri kiriya gihugu bazihanganira nayo. Ubutumwa bwa MINUSMA bwatangiye mu […]

Somalia ntiragira icyo ivuga ku muhungu wa Perezida wagongeye umuntu muri Turukiya

Nyuma y’amakuru yasakaye mu cyumweru gishize ko , umuhungu wa perezida wa Somaliya yagonze umuntu agapfa , iki gihugu ntacyo kiravuga haba mu buryo bwa dipulomasi cyangwa n’ubwa gishuti kuri iki kibazo ahubwo ngo ikomeje kwicecekera mu gihe Turukiya yo ikomeje gushakisha uyu mugabo waburiwe irengero. Uyu mugabo ngo yavuye muri Turukiya, akimara kuva mu […]

Pakistan: Igitero cy’ubwiyahuzi ku kigo cya gisirikare cyahitanye abasirikare basaga 20

Itsinda ry’abiyahuzi batandatu kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Ukuboza, ryinjije ikamyo yari itwaye ibisasu mu kigo cya gisirikare giherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan, mu gitero cyahitanye byibuze abasirikare 23, igisirikare cyavuze ko ari wo mubare munini w’abapfuye mu gitero kimwe muri iyi myaka ishize, mu gihe habura amezi atagera kuri abiri ngo amatora […]