Ishyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko myugariro wa AS Kigali, Jean Bosco Akayezu, atazakurikiranwa mu gihe bivugwa ko yahohoteye umusifuzi Aline Umutoni.
Akayezu amaze iminsi agibwaho impaka nyuma y’aho ifoto ye yamamaye cyane igiye ahagaragara akora mu gituza cya Umutoni ubwo yageragezaga kumvisha umusifuzi kutamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera ikosa yari akoreye umukinnyi Arsene Tuyisenge ku munota wa 76 w’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali Pele Stadium kuwa Gatandatu, itariki 9 Ukuboza.
Ifoto yakuruye ibitekerezo bitandukanye mu baturage bamwe bavuga ko ari ukugerageza guhohotera umusifuzi mu gihe abandi bavuga ko uyu mukinnyi yamukozeho by’impanuka mu rwego rwo kugerageza kureba ko atasohorwa mu kibuga.
Icyakora, Akayezu yanze yahakanye yivuye inyuma ibyo birego bivuga ko yibasiye umusifuzi.
Uyu mukinnyi yabwiye The New Times ati Sinigeze nshaka kubahuka angwa gutuka umusifuzi muri ibi bintu Icyo naringamije gusa ni ugusaba imbabazi ngo ntahabwa ikarita itukura,”
Yakomeje agira ati “Ndicuza cyane ibyabaye ariko sibyo nari ngambiriye (ihohotera rishingiye ku gitsina). Nubaha umukino n’abawuyobora,”
FA yagize icyo ivuga
Mu gihe ifoto yazengurukaga kandi ikabyutsa ibitekerezo bitandukanye, urwego ruyobora umupira w’amaguru (FERWAFA) rwakoze iperereza kuri iki kibazo rushingiye kuri raporo y’umusifuzi nyuma y’umukino mbere yo kumuvugisha kugira ngo rumwiyumvire.
Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, ati: “Twarebye muri raporo y’umusifuzi kandi ntabwo yigeze avuga ko yagiriwe nabi. Naganiriye kandi na we kugira ngo ndusheho gusobanukirwa ambwira ko umukinnyi atigeze amukoraho. ”
Karangwa yavuze ko FERWAFA itazagira icyo ikora kuri Akayezu usibye gukomeza guhagarikwa umukino umwe nyuma yo gukoa irindi kosa mu mukino wa AS Kigali na Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza, guhagarikwa kwe, byatumye adakina umukino ikipe yanganyiemo na Muhazi United kuri Stade ya Ngoma.
Azagaruka mu mukino utaha wa shampiyona uzafungura icyiciro cya kabiri cya Primus National League kizakomeza muri Mutarama 2024.


