Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore abura ububobere mu gitsina haba mbere, mu gihe ndetse na nyuma y’imibonano mpuzabitsina.Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye.
Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi biri mu bituma umusemburo wa Ostrogene ubura ari nawo utuma habaho ububobere mu gitsina cy’umugore.
Hari biribwa ushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo
Nk’uko bitangazwa n’abagore bamwe bagiye bajya kwa muganga kubera iki kibazo bakabwira ko bagiye bagirwa inama yo kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamine ya E kuko aribyo bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera ndetse bigatuma bagira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro n’abatware babo.
Bimwe mu biribwa abantu bafite iki kibazo bagirwa inama yo kurya harimo: amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki, isombe, n’imbuto, ibi bishobora gufasha umugore ufite iki kibazo guhangana nacyo. Ikindi ni uko kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari bimwe mu bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse bikaba bifite akamaro cyane ku muntu uhura n’iki kibazo cyo kugira amavagingo macye mu mubiri we.


