Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ku bihano aheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko aniteguye gupfa arwanirira abanye-Congo bakomeje kureganywa.
Ku itariki ya 8 Ukuboza ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bantu batandukanye, barimo Major Willy Ngoma.
Amerika yamufatiye ibihano imushinja kuba M23 abereye umuvugizi yaragiye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikorwa byinshi bihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo “ubwicanyi, ibitero ndetse no gukorera abasivile ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Major Willy Ngoma mu kiganiro yahaye Voice of Congo, yagaragaje ko atumva icyatumye Amerika ihitamo kumuhana nyamara impamvu M23 irwanira ari impamvu y’ukuri.
Ni Willy Ngoma washimangiye ko aniteguye kuba yapfa arwanirira igice cy’abanye-Congo bakomeje gusa n’abahezwa mu gihugu cyabo.
Ati: “Turarwanira impamvu y’ukuri kandi yumvikana, nibinaba ngombwa ko dupfa kubera iyo mpamvu, ndabyiteguye.”
Major Willy Ngoma yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaharanira uburenganzira burimo ubw’inyamaswa n’ibimera birirwa bahundagazwaho ibihembo, ariko byagera ku barwanirira ikiremwamuntu ishimwe rikaba guhanwa.
Ati: “Muri iyi si aho duha amashimwe abarengera inyamaswa ziri mu kaga nk’inzovu, utunyamasyo, inzuki cyangwa abarinda ibimera, ibaze ukuntu byakumvikana neza kurushaho uramutse urengeye abaturage basumbirijwe n’imitwe yitwaje intwaro y’abajenosideri.”
Willy Ngoma yavuze ko M23 irwanira igice cy’abaturage ba Congo birirwa bicwa bazira uko bateye ndetse n’uko basa; bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai, Nyatura, APCLS, CODECO n’indi nyinshi avuga ko yahurijwe hamwe na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo kurimbura abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’aba Hema.
Yavuze ko ibishimangira ko Tshisekedi ari we uri inyuma y’iriya mitwe ari uko atanatinya guhura no kwakira abayobozi bayo.
Willy Ngoma avuga ko inyungu we na bagenzi be barwanira ari iza rusange.
Mu mpamvu avuga ko we na bagenzi be barwanira harimo kuba ibibazo birimo ivangura, icyenewabo n’itonesha byacika burundu, kugira ngo abanye-Congo babeho mu mahoro n’umudendezo.



One Response
Nibinaba ngombwa ko mpfa ndabyiteguye: Maj. Willy Ngoma ku bihano yafatiwe na Amerika
Abubwo ubwobakeishyizemo witegureko isaha nisaha bagusokoza