Umunyarwenya Nyaxo wari ufungiwe i Burundi yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, yarekuwe nyuma y’uko yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru avuga ko uyu munyarwenya n’abo bari bafunganywe barekuwe nyuma yo gufungwa bikavugwa ko bazize kutava munzira y’aho umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida Ndayishimiye yanyuraga ubwo barimo bafata amashusho ya Commedy zabo.

Bivugwa ko Nyaxo n’itsinda ry’abo bari bafunganywe bafatiwe i Burundi mu ijoro ryo ku wa 2-3 Ukuboza 2023.Gusa amakuru y’itabwa muri yombi ryabo ntabwo akunze kuvugwaho rumwe kuko hari n’abavuga ko bagiye kwifotoreza ku kibuga cy’indege nta ruhushya.

Ikindi n’uko ngo ubwo yajyaga mu Burundi ngo yajyanye n’inshuti ze ariko bakaba bari bagiye mu rwego rwo kwishimisha bitari bifitanye isano n’akazi.Gusa ibyo byose ni ibikomeje kuvugwa nta rwego na rumwe rwatanze amakuru y’imvaho ku by’uyu munyarwenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *