Urukiko Rukuru rwa Kampala kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Ukuboza 2023, rwakatiye uwitwa Musa Musasizi w’imyaka 25, igifungo cy’imyaka 105 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abakobwa bane bari inshuti ze n’uruhinja rw’amezi atatu mu 2021.
Musasizi yemeye ko yishe abantu batanu barimo abakobwa bane bari abakunzi be n’uruhinja rwe rw’amezi atatu, ubwicanyi yakoreye Nakulabye, muri Rubaga mu Mujyi wa Kampala.
Urukiko Rukuru muri Kampala ruyobowe n’umucamanza Margaret Mutonyi, rwanzuye ko igihano cy’igifungo kirekire ari cyo gikenewe mu kurinda abana b’abakobwa barimo n’umukobwa w’uregwa w’imyaka itandatu nk’uko tubikesha NTV.
Ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere muri Werurwe 2021, ubushinjacyaha buyobowe na Emily Ninsima, bwabwiye urukiko ko ku itariki 14 Werurwe 2021 ubwo yari muri Mujomba zone 6, mu gace ka nakulabye mu Karere ka Kampala, Musasizi yishe uwitwa Noreen Nabirye.
Bwavuze kandi ko yishe uwitwa Violet Kansiime na Abigail Nakitende ku itariki 12 Werurwe, na Elisabeth Mutesi ku itariki 15 Werurwe 2021.
Mu yindi dosiye itandukanye n’iyi, Musasizi yareganwe n’umumotari w’imyaka 23, Abdul Kasaija, utuye muri Zone Mapera, muri Lussaze, ho muri Rubaga, bashinjwa kwica uwitwa Mackline Ahereza ku itariki 22 Gashyantare 2021.
Ibimenyetso iperereza rya polisi ryashyikirije ubushinjacyaha, bigaragaza ko Musasizi yatongozaga abo bakobwa, agasambana na bo mbere yo kubica abakubise ikintu mu mutwe cyangwa abanize.
Nyuma yajyanaga imirambo ahantu hasa nk’ahegeranye yarangiza akayitwika. Akimara gutabwa muri yombi ku itariki 25 Werurwe 2021, yemeye ko yishe aba bakobwa barimo Ahereza yishe nyuma yo kumukekaho kugira undi mukunzi.
Yahishuye kandi ko yishe Kansiime amunize kugeza apfuye, arangije ajya kujugunya umurambo we, asubira mu rugo aniga agahinja ke (ka Kansiime) k’amezi atatu arakica.
Yongeyeho ko kandi yishe Mutesi wari utuye Makerere amunize bamaze kuryamana, kubera kurwana bapfuye ko yari amaze kwanga amashilingi 50,000 yari amuhaye ngo atege atahe, avuga ko ari macye.


