Centrafrica: Igitero ku nkambi ya Wagner cyahitanye abacanshuro 3 b’Abarusiya

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Centrafrica, igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, itariki ya 10 Ukuboza, ku birindiro by’abacanshuro b’Abarusiya mu gace ka Kaga-Bandoro hagati mu burengerazuba bw’igihugu, cyahitanye nibura abacanshuro batatu b’Abarusiya abandi batanu barakomereka. Iyi niyo mibare yatangajwe n’abayobozi bo muri Centrafrica nyuma y’iki gitero bivugwa ko cyakoreshejwemo na drone.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Centrafrica, avuga ko byibuze indege eshanu zitagira abapilote zagize uruhare muri iki gitero. Bruno Yapandé yatangarije kuri Radio Ndeke Luka ko iperereza rigikomeje nyuma y’ibyo yavuze ko ari “igitero cyateguwe, cyakozwe kinyamwuga kandi cyaturutse kure”, nta yandi makuru arambuye yatanze.

Yatangaje ati: “Ntabwo ari imitwe yitwaje intwaro.” Ku ruhande rwe, umuvugizi wa gisirikare w’ihuriro ry’inyeshyamba rya CPC, wavuganye n’umunyamakuru wa RFI, Franà§ois Mazet, yahakanye uruhare rwose muri iki gitero ndetse yamagana icyo yise «  manipulation  » ya Wagner”.

Humvikanye amasasu menshi

Ikizwi, ni uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ahagana mu ma saa munani n’iminota 50, abaturage ba Kaga-Bandoro, hagati mu burengerazuba bw’igihugu, amasasu aturuka mu nkambi y’abacanshuro b’Abarusiya iherereye kuri stade ya komini, nyuma y’iminota mike bumva andi aturuka yindi nkambi yabo.

Ababibonye bavuze ko inyubako n’ibisenge byakubiswe n’amasasu, ariko mu gicuku, nta muntu wigeze avuga ko yabonye ikintu kiguruka (za drone zivugwa). Bivugwa ko abacanshuro batatu b’Abarusiya bishwe, abandi bane barakomereka, ndetse n’umuzamu w’Umunya-Centrafrica. Ibi byabaye mu gihe Minisitiri Yapandé yari mu mujyi mu birori.

Ibi bikaba byibutsa igihe inkambi y’abacanshuro ba Wagner yaterwaga ibisasu muri Bossangoa mu Gushyingo 2022. Abayobozi bamaganye igitero bavuze ko na drone yari iturutse muri Tchad ariko nta raporo y’iperereza yashyizwe ahagaragara kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *