Abantu ba hafi y’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza habayeho kugerageza kumwica.
Byabaye ubwo uyu munyapolitiki yari mu gace ka Muanda ho mu ntara ya Congo-Central, aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Moà¯se Katumbi Chapwe ni umwe mu bakandida bitezweho guha akazi gakomeye Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri RDC ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga anumvikanamo urusaku rw’amasasu, yerekana abapolisi ba RDC batatanya abashyigikiye Katumbi n’amasasu, ubwo uyu munyapolitiki yarimo abagezaho imigabo n’imigambi ye.
Mbere y’aho insoresore bikekwa ko zishyigikiye Perezida Tshisekedi zari zabanje kumisha urufaya rw’amabuye mu mbaga yari ishyigikiye Katumbi.
Ishyaka Ensemble Pour la République ry’uyu munyapolitiki, ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa X (yahoze yitwa Twitter) ryavuze ko ibyabaye ejo ari “ukugerageza kwivugana” Moà¯se Katumbi.
Iri shyaka ryavuze ko mbere y’ibyabereye i Muanda Katumbi yari yanabanje kubuzwa kwiyamamariza ahitwa Boma, rishyira mu majwi ubutegetsi bw’i Kinshasa kuba ari bwo buri inyuma y’ibi byose.
Ubuyobozi bw’intara ya Congo-Central mu itangazo bwasohoye bwashinje abarinzi ba Katumbi kuba nyirabayazana w’ibyabaye.
Bwavuze ko aba barinzi bifashishije imbunda zabo “barasa amasasu ya gasopo”, ibyatumye igikuba gicika mu baturage.
Guverineri wa Congo-Central, Dr Guy Bandu Ndungidi yavuze ko abapolisi bagaragaye mu mashusho barashe ari abifashishaga ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutatanya abashyigikiye Katumbi.
Abegereye uyu munyapolitiki bavuze ko habayeho kugerageza kumwica, mu gihe Perezida Tshisekedi amaze igihe amwikoma amwita umwanzi wa Congo ndetse n’intumwa y’u Rwanda.


