Hagaragajwe uko ubuhinzi mu Rwanda bufatwa nk’uruti rw’umugongo ku bukungo bwose bw’igihugu aho usanga bwihariye ijanisha rya 40%.
Ibi byagarutsweho na Dr Ndabamenye Telesphore Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB).Uyu muyobozi yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bugomba kwitabwaho kuko bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu, aho bwihariye 40% y’ubukungu bwose bw’Igihugu.
Mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga Nyafurika ya gatanu yiga ku kwimakaza ubuhinzi bw’umwimerere butangiza ibidukikije, yavuze ko ubuhinzi ari uruti rw’umugongo mu bukungu.Ni inama yitabiriwe n’abashoramari mu buhinzi, abayobozi mu nzego za Leta bafata ibyemezo, abacuruzi, inzobere mu bya siyansi n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Yagize ati: “Ingamba zo kuzamura ubuhinzi muri Afurika zihuye cyane n’iz’u Rwanda kuko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Igihugu, bwihariye 40% by’ubukungu.Binagaragaza uruhare ubuhinzi bugira mu buzima bw’abaturage ndetse no mu bukungu bw’Igihugu.”
Ibikomoka ku buhinzi bimwe na bimwe usanga bizana amadevize mu gihe byoherejwe mu mahanga bityo bikazamura umusaruro mbumbe w’igihugu.


